Umuhanzi T-Rock yasubukuye umuziki nyuma y’imyaka ine awusubitse

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Mata 2021 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Giraye Jean ukoresha izina rya T-Rock Johnny Boy cyangwa se Jonib mu muziki yasubiye mu nganzo nyuma y’imyaka abihagaritse kubera ishuri.

Uyu musore yamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Nimba Padiri’ yanasubiranyemo na Bulldogg na ‘Mu Mutwe’ yakoranye na Bruce Melodie ubu yashyize hanze iyitwa ‘Itara’ ivuga ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona.

Muri iyi ndirimbo nshya aba yishyize mu mwanya w’umuntu utabona kuva yavuka wifuza kubona ibintu bitandukanye yumva ko bibaho gusa ariko ataragize amahirwe yo kubibona.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko iyo ndirimbo ari yo yahisemo gushyira hanze kuko ariyo yamuje hafi kurusha izindi zose.

Ati “ Natekereje ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona ndetse n’abandi bantu bose bafite ibibazo bitandukanye mu buzima bwabo bakeneye kubona umucyo. Sinavuga neza aho kuyihimba byavuye gusa kera nkiri umwana muto twari duturanye n’umuntu utabona. Naramukundaga cyane kuko yagiraga umutima mwiza cyane. Igihe cyose nkitangira ubuhanzi numvaga ngomba kuzakora indirimbo ku buzima bwe.”

Akomeza avuga ko ari inkuru mpamo y’ibiba mu buzima bwa buri munsi.
Uyu musore yabajijwe impamvu yari yaratumye ahagarika umuziki avuga ko yari amaze iminsi ari kwiga ariko ubu asa nk’ubohotse ho gato.

Ati “Nari maze imyaka ine ntakora umuziki ariko ubu ndagarutse.”
T-Rock Johnny Boy cyangwa se Jonib afite imyaka 26. Yatangiye umuziki mu 2014. Mu ndirimbo yakoze harimo ‘Mu mutwe’ yakoranye na Bruce Melodie , ‘Zanirindi’ ‘Ku izima’, ‘Amerika’, ‘Nimba Padiri’ yasubiranyemo na Bulldogg n’izindi.

T Rock yari amaze imyaka myinshi asa n'uwasubitse umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .