00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Seyn ubifatanya no gukora amashusho y’indirimbo, yasohoye iyitwa ‘Next’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Rurangwa Hussein wamenyekanye nka Seyn ufatanya gukora umuziki no gutunganya amashusho y’indirimbo, yasohoye inshya yise ‘Next’ ibaye iya kabiri asohoye nyuma yo gutandukana na Incredible Records.

Seyn usanzwe ufite impano mu byo gutunganya amashusho y’indirimbo, yatangiriye urugendo rwe rwa muzika muri Incredible Records ya Bagenzi Bernard mu 2018, biza kumenyekana ko batandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Uyu muhanzi waherukaga gusohora indirimbo muri Gashyantare 2021, yabwiye IGIHE ko umuvuduko akoresha mu muziki utari hejuru kubera impamvu zitandukanye, zirimo kuba ari bwo atangiye kwikorana mu muziki.

Iyi ndirimbo ye nshya ‘Next’, yumvikanamo inkuru y’umusore uba wakunze umukobwa, akamubwira ko agiye kumwizirikaho atitaye ko yaba asanzwe afite undi bakundana.

‘Next’ ni indirimbo ya kabiri uyu muhanzi ashyize hanze kuva yatangira kwikorana, nyuma ya ‘Rendez vous’ yasohoye muri Gashyantare uyu mwaka.

Avuga ku mpamvu ituma indirimbo ze zisohoka hanyuzemo igihe, yagize ati “Ni imihini mishya, urumva natangiye mfite abamfasha nubwo bitagenze neza ngahitamo kubireka. Aho bigeze ubu ndi kwikorana kandi buriya ibintu ntabwo bizira rimwe, amakosa nakoze mbere ndayazi ariko uko biri kose bizakemuka.”

Mu gihe yamaze muri Incredible Records, Seyn yakoreyeyo indirimbo zirimo Rewind, Ndabishaka, Cemba ndetse na Like You yakoranye na bagenzi be bari bahuriye muri iyi nzu ifasha abahanzi.

Seyn yasohoye indirimbo ye ya kabiri kuva atangiye kwikorana umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .