00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Rotimi na Vanessa Mdee bamaze igihe bakundana baritegura imfura yabo (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa Filime muri Amerika Olurotimi Akinosho wamamaye nka Rotimi n’umukunzi we Vanessa Mdee umaze kubaka izina mu muziki wo muri Tanzania, bari kwitegura umwana wabo w’imfura.

Aba bombi basohoye amafoto yafashwe n’Ikinyamakuru The People ndetse kinasohora ikiganiro cyagiranye na bo.

Rotimi wagaragaye muri filime zirimo ‘‘Power’’, ‘‘Coming 2 America’’ n’umukunzi we batangarije iki kinyamakuru ko bari kwitegura kwibaruka umwana w’umuhungu.

Bati “Turishimye kuba tugiye kwakira umwana wacu w’umuhungu. Ku nshuro tugiye kuba ababyeyi byabanje kutugora kubimenyera. Gusa, twarabikunze.”

Vanessa Mdee w’imyaka 33 yavuze ko urugendo rwe rwo gutwita nta kibazo yarugizemo kidasanzwe.

Yakomeje ati “Umuhungu wacu yatubereye mwiza. Ntabwo nigeze mbabara cyangwa ngo ngira ibimenyetso biganisha kuri iyo nzira. Byari bikomeye muri ibi byumweru bisa nk’aho ari ibya nyuma, kubera ko ari kwitegura kuvuka. Gusa, nyine uko bimeze kose turi abanyamugisha cyane.”

Rotimi w’imyaka 32 yahuriye na Vanessa Mdee muri ‘after party’ y’iserukiramuco ya Essence muri New Orleans.

Rotimi asanzwe aba muri Amerika ari naho akorera ibikorwa bye byinshi bijyanye na muzika n’ibindi byerekeye imyidagaduro ndetse ni naho asigaye abana n’umukunzi we.

Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘‘In my bed’’ yakoranye na Wale, iyo yifashishije umukunzi we mu mashusho yitwa ‘‘Love somebody’’, ‘‘What To Do’’ iri mu zo aheruka gushyira hanze n’izindi. Aheruka gushyira hanze album yitwa ‘‘All or Nothing’’.

Rotimi na Vanessa batangiye kugaragaza ko bakundana mu 2020. Byari nyuma y’aho Vanessa atandukanye na Juma Jux bakanyujijeho mu rukundo.

Umuhanzi Rotimi na Vanessa Mdee bamaze igihe bakundana baritegura imfura yabo
Mu kiganiro bahaye Ikinyamakuru People bavuze ko bitegura umuhungu
Aba bombi bamaze igihe bakundana
Rotimi yakundanye na Vanessa Mdee guhera mu 2020
Vanessa yakundanye na Rotimi nyuma yo gutandukana na Juma Jux

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .