Muchoma yageze mu Rwanda muri Nzeri 2020, aje muri gahunda zitandukanye ziganjemo iz’umuziki we. Yari avuye muri Amerika aho yagiye kuba mu 2009.
Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko atazasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ubu yabonye ko u Rwanda rumukeneye mu iterambere ryarwo nk’umwe mu bagifite amaraso ya gisore.
Ati “Nararebye ndavuga nti imyaka maze muri Amerika irahagije. Igihe ni iki ngo nze nkorere urwambyaye ndubamo, nkomeze gufatanya n’abandi kurwubaka. "
"Amerika nabagamo iteye imbere, nanjye bitewe n’uko nabonye kiriya gihugu nifuje kuza mu Rwanda gutanga umusanzu wanjye ngo turebe ko u Rwanda narwo rwagera ku rwego nk’urwa Amerika ndetse tukaba twanayirenga.”
Yavuze ko u Rwanda ruri mu nzira nziza y’iterambere ari nayo mpamvu yifuza kugira uruhare muri iryo terambere.
Ati “Ni inzira ndende ariko nishimira iterambere igihugu kimaze kugeraho na none. Nkanjye nk’urubyiruko nahisemo kuza mu Rwanda kuhatura kugira ngo nuse ikivi cya ba sogokuru.”
Uyu musore avuga ko ikindi gukorera umuziki hanze y’u Rwanda byamugoraga, ubu bikazamworohera kuko azaba ari hafi y’abakunzi b’umuziki we.
Muchoma akora umuziki wibanda cyane ku ndirimbo zo mu Giswahili, Ikinyarwanda n’Icyongereza. Mu ndirimbo yakoze zizwi harimo “Sarah”, ‘Mademu Waleo” ,”Sikutaki” ,”Asante” ,”My love” , “Mtoto”, “Umutoso’’ yakoranye na The Ben n’izindi.
Aheruka gushyira hanze Album ye ya mbere yise ‘Mayibobo’ yatuye abana bo ku muhanda baba mu buzima nk’ubwo yanyuzemo akiri muto. Iriho indirimbo esheshatu zirimo ‘Pikipiki’, ‘Hanyanyaza’, ‘Ab’imitwe’, ‘Maliza’ yakoranye na B-Threy, ‘Ni ikibazo’, ‘Umutoso’ yahuriyemo na The Ben ndetse na ‘Mbe Mucoma’.
Muchoma w’imyaka 32 y’amavuko, yavutse ku itariki ya 28 Ugushyingo 1988. Iwabo ni mu Karere ka Rubavu ahitwa i Rwerere.
Reba indirimbo uyu musore aheruka gushyira hanze

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!