Umuhanzi Johnny Clegg warwanyije bikomeye Apartheid yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Johnny Clegg warwanyije ivanguraruhu ryamaze igihe kinini muri Afurika y’Epfo, yitabye Imana afite imyaka 66 nyuma y’igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri.

Urupfu rwe rwemejwe kuri uyu wa Kabiri n’umujyanama we, Roddy Quin.

Clegg yabaye umwe mu bazungu bake bashize amanga bakamagana n’ivanguraruhu byakorerwaga abirabura, bikiyongeraho ko we yakoresheje inganzo ye. Yaje no guhabwa akazina ko muri icyo gihugu, nk’Umuzulu w’umuzungu’.

Yavukiye mu Bwongereza, ariko iwabo baza kwimukira muri Afurika y’Epfo ku buryo imico n’ururimo byaho hayise abitora. Yitandukanyije na politiki y’ivangura aza no gushinga itsinda ry’abaririmbyi ryarim umwirabira, ibinturigizwe n’uruvange rw’abirabura n’abazungu.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter, Guverinoma ya Afurika y’Epfo yahaye icyubahiro Clegg, kubera ibikorwa by’ubutwari yagezeho.

Iti “Umuziki we wari ufite ubushobozi bwo guhuza abantu mu mabara y’uruhu atandukanye bagahurira hamwe nk’umuryango. Twihanganishije umuryango we, inshuti n’abakunzi be.”

Yavuze ko Clegg yakoze ibintu bikomeye mu muziki, bizasigara mu mitima y’abakunzi be.

Clegg yaje gushinga itsinda yise Juluka ahagana mu 1969, ryari rifite umucuranzi wa gitari w’umwirabura witwa Sipho Mchunu, mu gihe kwihuza hagati y’amoko byari bibukijwe muri Afurika y’Epfo.

Mu 1987 nibwo uyu muhanzi yaje kuririmba indirimbo ye yakunzwe cyane yise "Asimbonanga", yandikiye Nelson Mandela icyo gihe yari afungiwe muri Robben Island. Iyo ndirimbo ubutegetsi bwabanje kuyamagana, ariko nyuma iza guhinduka indirimbo yakunzwe na benshi.

Uyu muhanzi yarwanyi Apartheid bikomeye
Clegg yirengagije inkomoko ye, yamagana ivangura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza