00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bonhomme yapfushije Se

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Kamena 2021 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Bonhomme wamamaye mu bihangano bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibisingiza Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi.

Uyu musaza witabye Imana ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021 yazize uburwayi yari amaranye umwaka urenga nk’uko IGIHE yabihamirijwe na Bonhomme.

Bonhomme avuga ku rupfu rwa Se, yagize ati “Muzehe yari amaze igihe arwaye, twagerageje kumuvuriza mu bitaro bya King Faisal, nyuma y’igihe bamwitaho baje kumureka arataha, icyakora muganga atubwira ko uko azajya afatwa tuzajya tumusubizayo. Ejo bundi rero nibwo yafashwe mu kumujyana kwa muganga yitaba Imana tutaragerayo.”

Claudien Twagiramungu umubyeyi wa Bonhomme, yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’burezi mu Karere ka Ruhango by’umwihariko mu Murenge wa Mbuye aho yabaye umurezi imyaka irenga 30.

Yigishije iyo myaka yose ku kigo cy’amashuri abanza cya Kabuga mu Murenge wa Mbuye, anakibera umuyobozi. Ni umubyeyi wafashije mu kongera gutangiza amashuri yari yarazahaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yitabye Imana yari amaze igihe gito agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko yari akigira uruhare mu burezi abikesha ubunararibonye n’ubunyangamugayo yabonwagamo.

Twagiramungu uzaherekezwa mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, yitabye Imana asize umukecuru bashakanye n’abana batatu barimo Bonhomme na bashiki be babiri.

Claudien Twagiramungu yitabye Imana azize uburwayi
Umuhanzi Bonhomme yamamaye mu bihangano bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibisingiza Ingabo zari iza FPR Inkotanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .