Iyi nzu ifasha abahanzi ya TB Music Entertainment yamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2021, ndetse ihita isinyisha abahanzi babiri aribo Alto ndetse n’uwitwa Yampano.
Alto agiye gukorana n’iyi nzu ya TB Music mu gihe hashize amezi agera kuri atanu atandukanye na Ladies Empire ya Oda Paccy yatangiranye nayo umuziki mu mwaka wa 2018.
Itandukana ry’impande zombi ntiryavuzweho rumwe ndetse mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo yatangazaga ko yinjiye mu mikoranire n’abajyanama bashya, Alto yavuze ko yatandukanye nabi na Ladies Empire.
Ati “Twagiranye ibibazo byo kutubahiriza amasezerano, nandika ibaruwa mbasezera nyiboherereza kuri Email yabo nk’uko biteganywa n’amasezerano, iminsi 30 ishize batansubije ubwo mpita ntandukana nabo. Kugeza n’ubu ntabwo turongera kuvugana.”
TB Music Entertainment yashizwe n’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibikorwa bye mu Rwanda bikaba kuri ubu bihagarariwe na Muyoboke Alexis usanzwe umenyerewe mu gufasha abahanzi.
Muyoboke wari uhagarariye ubuyobozi bwa TB Music Entertainment yabwiye itangazamakuru ko abayishinze bafite gahunda yo guteza imbere umuziki nyarwanda by’umwihariko impano nshya.
Ati “Umuntu washinze TB Music Entertainment asanzwe akunda umuziki kuva cyera, hari n’abandi bahanzi yari asanzwe afasha ariko yahisemo kubinyuza muri kompanyi ibikora kinyamwuga.”
Uretse abahanzi babiri; Alto na Yampano batangiranye na TB Music Entertainment, biteganyijwe ko mu minsi iri imbere bazatangira gukorana n’abandi bahanzi barimo na Paff G.





Amafoto: Nsanzabera Jean Paul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!