00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukeshabatware Dismas yasezeweho bwa nyuma (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Mukeshabatware Dismas wamenyekanye mu makinamico mu Rwanda, uherutse kwitaba Imana azize uburwayi, yasezeweho bwa nyuma.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021 nibwo habaye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Mukeshabatware.

Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Mukeshabatware, watangiriye kwa muganga ubwo abo mu muryango we bajyaga gufata umurambo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Nyuma yo kugeza umurambo wa Nyakwigendera mu rugo aho yari atuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, abantu bake nibo bemerewe kwinjira iwe, cyane ko ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 zitemerera abantu benshi guhurira ahantu hamwe.

Umuryango wa Nyakwigendera wabanje gufata umwanya muto wo kumusezera mu cyubahiro, mbere y’uko inshuti n’abandi batumiwe muri uyu muhango bamusezeraga bwa nyuma.

Mukeshabatware yitabye Imana ku wa 30 Kamena 2021, aguye mu bitaro byitiwe Umwami Faisal.

Uyu mugabo wari mu bazwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda yamenyekanye nka Mbirikanyi, Rusisibiranya n’andi mazina mu makinamico atandukanye yagiye akina ndetse agakundwa bihambaye n’abatari bake.

Mukeshabatware yavukiye i Nyaruguru mu 1950 ku ngoma y’Umwami Rudahigwa. Yasoje amashuri abanza mu 1965 atsinze ikizamini ahabwa amahirwe yo kujya kwiga muri St André.

Akirangiza Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yabaye umwarimu mu karere k’iwabo icyakora ntiyahamara igihe kuko mu 1970 yahise yinjira mu gisirikare.

Yigeze kubwira IGIHE ati “Nyuma y’uko Inyenzi ziteye muri Nshiri bahise batujyana mu gisirikare ku ngufu njya muri ESO (Ecole des Sous Officiers) kwiga, sinahatinze kuko namazemo amezi atatu nkora ikizamini cyo kwandika mu binyamakuru mba ndagitsinze mpita njya mu Bubiligi.”

Mukeshabatware avuga ko mu Bubiligi yahamaze umwaka umwe n’amezi atandatu. Ati “Mvuyeyo ndi mu batangije icapiro rya gisirikare.”

Mu icapiro rya gisirikare yahakoraga yarahawe ipeti rya Kaporali. Mukeshabatware avuga ko mu 1973 ari umwe mu bacapye amafoto y’uwari Perezida Habyarimana ubwo yari amaze guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda.

Igisirikare Mukeshabatware yagikoreye imyaka umunani aza kukivamo agaye umushahara muto bahabwaga icyo gihe.

Yahawe akazi kenshi iwabo ariko kuko yari akeneye akaruhuko agenda akanga, icyakora abo biganye mu Bubiligi bakoraga mu icapiro rya ORINFOR mu 1979 basabye ubuyobozi ko bwamutumaho akaza kubafasha.

Yatangiye mu icapiro rya ORINFOR mu 1980. Mu 1982 Mukeshabatware yinjiye mu itsinda ryakinaga amakinamico ya ORINFOR ryaje guhabwa izina rya Indamutsa.

Abantu bake nibo bari mu rugo rwa Mukeshabatware ubwo umurambo wari uhageze
Ubwo umubiri wa Nyakwigendera winjizwaga mu rugo iwe
Ubwo binjizaga umubiri wa Nyakwigendera mu nzu iwe
Chorale Rehoboth yaririmbye indirimbo zisabira nyakwigendera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .