Ibyishimo mu rugo rwa Tom Close nyuma yo kwibaruka umwana wa gatatu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Ukuboza 2019 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Tariki 30 Ugushyingo 2013 nibwo Tom Close n’umufasha we basezeranye imbere y’Imana kubana akaramata, aho ubu bamaranye imyaka itandatu bibarutsemo abana batatu biyongeraho umwe barera bityo ubu bakaba bafite abana bane.

Umuganga akaba n’umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yashyingiranwe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2013 bivuze ko ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2019 bizihizaga isabukuru y’imyaka itandatu bamaranye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Tricia yashyizeho ifoto y’umutsima wo kwizihiza isabukuru y’imyaka itandatu amaze abana na Tom Close agira ati “Imyaka itandatu n’indi myinshi warakoze Mana.”

Mu minota mike yongeye ashyiraho indi foto y’umwana wabo agira ati “Mbere y’uko Ugushyingo kurangira ijuru ryongeye kudusekera, nyuma ya I. Ella, I. Elan, na I. Elai ubu dufite na Irebe Elana mudufashe gushima Imana.”

Tom Close aganira na IGIHE yahishuye ko bibarutse umwana wabo wa gatatu tariki 21 Ugushyingo 2019, uyu mwana w’umukobwa akaba ubuheture mu muryango we.

Tom Close ni umwe mu bahanzi nyarwanda bubatse ibigwi ku rwego ruhambaye, ndetse yabaye urugero kuri benshi aho yagaragaje ko umuziki udashobora kubuza umuntu kwiga ngo aminuze.

Ubu usibye ibikorwa bijyanye na muzika, ni umwanditsi w’ibitabo n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Ishimwe rya Ange Tricia ku buheture yibarutse

Ishimwe rya Ange Tricia ku myaka itandatu amaze abana na Tom Close

Muri 2013 ubwo Tom Close yakoraga ubukwe na Ange Tricia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza