00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Kobe Bryant yahishuye uko yamenye inkuru y’urupfu rw’umugabo we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Ukwakira 2021 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Vanessa Bryant wari umugore wa Kobe Bryant wubatse amateka muri NBA witabye Imana muri Mutarama 2020, yatangaje ko yamenye iby’urupfu rwe abibonye ku mbuga nkoranyambaga.

CNN yatangaje ko uyu mugore yavuze ko yatunguwe ubwo yabonaga ubutumwa bwinshi, binyuze muri hashtag yatangijwe nyuma y’urupfu rw’umugabo we yagiraga iti ‘#RIPKobe’.

Uyu mukinnyi wa basketball wubatse amateka yapfuye ari kumwe n’umukobwa we wari ufite imyaka 13 witwaga Gianna ndetse n’abandi bantu barindwi baguye mu mpanuka y’indege.

Vanessa Bryant avuga ko yabanje kubwirwa n’ufasha umuryango wabo amakuru y’uko umugabo we n’umukobwa we bagize impanuka bari mu ndege ya kajugujugu, ariko abantu batanu bari muri iyi ndege barokotse ku buryo atahita yemeza niba yapfuye cyangwa ari mu barokotse we n’umukobwa we. Uyu mugore avuga ko yatekereje ko mu bantu barokotse harimo umugabo we n’umukobwa we.

Nyuma gato nibwo yatangiye kubona ubutumwa bwinshi, muri telefoni ye bugaragaza ko umugabo we yitabye Imana.

Ati “Nari mfashe telefoni yanjye, kuko nageragezaga guhamagara umugabo wanjye. Natangiye kubona ubutumwa bugira buti ‘Ruhukira mu mahoro Kobe’

Uyu mugore avuga ko ubuzima bwe bwajemo icyuho gikomeye kubera kubura umwana we n’umugabo. Ati “Ntabwo ubuzima bwanjye buzigera bumera nk’uko bwari mbere ntafite umugabo wanjye n’umukobwa wanjye.”

Muri Werurwe, Vanessa yatangaje amazina y’abapolisi bashyize hanze amafoto ya Kobe Bryant n’umukobwa we ubwo impanuka yabaga. Avuga ko aribo basakaje amafoto y’imirambo y’umugabo we n’umwana kandi ari ibintu bitari bikwiye.

Vanessa ubu yajyanye ubuyobozi bwa Polisi muri Los Angeles mu nkiko abarega ko bakwirakwije amafoto ateye ubwoba y’ahabereye impanuka y’umugabo we, kandi bakaba barashyize hanze aya mafoto mu buryo butari bwemewe.

Avuga ko umwe muri abo bapolisi yahaye umucuruzi wo mu kabari ifoto y’umurambo wa Kobe abandi nabo bagakwirakwiza amafoto ababaje y’abana bapfuye n’ayandi y’abapfiriye mu mpanuka yaguyemo umugabo we kandi bitari bikwiriye.

Los Angeles Times yatangaje ko iperereza ryakozwe imbere muri Polisi ya Los Angeles muri Gashyantare umwaka ushize ryamenye Abapolisi basakaje amafoto ya Kobe.

Kobe Bryant yaguye mu mpanuka yabereye mu gace ka Calabasas ndetse Abapolisi bo mu aka gace gaherereye mu Mujyi wa Los Angeles nibo bageze aho impanuka yabereye mu ba mbere banemeza iby’urupfu rwe.

Umugore wa Bryant yavuze ko yari yihanangirije ubuyobozi bwa Los Angeles ko bibaye byiza nta mafoto yasakazwa ariko biza kurangira afashwe ndetse anasakajwe.

Kobe Bryant yapfanye n'umwana we w'umukobwa w'imyaka 13
Vanessa Bryant yavuze ko yamenye ko umugabo we yitabye Imana abikesheje imbuga nkoranyambaga
Vanessa Bryant yashenguwe n'urupfu rw'umugabo we n'umwana we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .