00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo wa Musabyeyezu ukina muri filime ‘Impanga’ yitabye Imana azize Coronavirus

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Uturere umunani turimo n’Umujyi wa Kigali twashyizwe muri #Gumamurugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gikomeje guhekura u Rwanda.

Abakurikiranira hafi filime ‘Impanga’ bazi uwitwa Aunt Justine, uyu mubyeyi uri mu bakundirwa uko akina muri filime yaciye bugufi, ari mu gahinda ko kubura umugabo we witabye Imana azize Coronavirus.

Inkuru y’urupfu rw’umugabo we rwamenyekanye ku wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021.

Umwe mu bo bakinana muri filime Impanga yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yitabye Imana azize Coronavirus yari imaze iminsi imuhejeje mu bitaro.

Benshi mu bakinana n’uyu mubyeyi bakomeje kumwihanganisha babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Flery Ndayirukiye uyobora ‘Impanga Series’ akaba umugabo wa Bahavu Jeannette nyirayo, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Komera mubyeyi, birababaje ariko Nyagasani abahe umutima wo kwihangana. Impanga Family turi kumwe namwe kandi umutware wawe Imana imutuze aheza.”

Uyu mugabo yitabye Imana asize umugore n’abana batatu babyaranye.

Uyu mubyeyi yahitanywe na Covid-19 mu gihe mu Rwanda hatangiye gushyirwaho ingamba zikomeye zo kuyihashya, Uturere umunani n’Umujyi wa Kigali twari twugarijwe tukaba twose twamaze gushyirwa muri Guma mu Rugo guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021.

Kugeza uyu munsi mu Rwanda harabarurwa abarwayi ba Coronavirus 14.716 barimo 74 barembye bakiri kwitabwaho n’abaganga.

Nibura abantu 52.552 bamaze gusanganwa ubwandu bwa Covid-19 mu bipimo 1.762.774 bimaze gufatwa kuva muri Werurwe 2020.

Umugabo wa Musabyeyezu cyangwa Aunt Justine yitabye Imana azize Coronavirus
Musabyeyezu ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze kubaka izina mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .