Umufite Anipha wabaye igisonga cya Miss Supranational 2019 yinjiye mu itangazamakuru

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Werurwe 2021 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Umufite Anipha wabaye igisonga gatatu cya Miss Supranational 2019 agiye gutangira kumvikana mu kiganiro ‘Isango na Muzika’ cyo ku Isango Star.

Umufite agiye kuza muri iki kiganiro gusimbura Umuhire Rebecca wagiye gukora kuri Royal Fm. Azajya akorana na Kavukire Alex uzwi nka Kalex.

Kalex uhagarariye iki kiganiro ku Isango Star yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa bamuhisemo kubera ijwi ryiza, ndetse bikaba byaragizwemo uruhare na Ally Soudy wanyuze muri iki kiganiro hambere.

Ati “Ni Ally Soudy wamumpaye manza kugenda nkurikirana ibikorwa bye mbona ari amahitamo meza. Namubonye muri Miss Supranational uyu mwaka ari gukora kuri TV1, nabonye uburyo yabikoragamo mbona dukoranye byaba ari byiza cyane.”

Uyu musore yavuze ko Umufite Anipha yamaze gusinya amasezerano muri Isango Star. Guhera ku wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021 ijwi rye rizatangira kumvikana muri iki kiganiro cya ‘Isango na Muzika’ kiba mu minsi y’imibyizi guhera saa cyenda kugeza saa kumi n’imwe n’igice.

Umufite we yavuze atari asanzwe aziranye na Kalex ariko aziranye na Ally Soudy bavuganye akamugezaho icyifuzo cy’uko ashaka kwinjira mu itangazamakuru undi ahita amufasha gutyo.

Ati “Kujya mu itangazamakuru natangiye kubiterekereza nyuma ya Miss Supranational 2019 kuko nibwo natangiye gukora ibiganiro kuri TV1. Mbere narabikundaga ariko numva ntabona aho nabikorera cyane ko ntabyize.”

“Nyuma naje kubona ko mbishoboye bya biganiro nakoraga nabyoherereje Ally Soudy arabikunda amfasha kugera ku Isango. Ibiganiro nakoze kuri TV1 byatumye mpita nkunda itangazamakuru kuko nabonye narishobora. Numva nzarikomeza nkaba umunyamakuru ukomeye wibanda ku ruganda rw’imyidagaduro.”

Ally Soudy ni na we washimye Umuhire Rebecca uyu mukobwa agiye gusimbura, amwinjiza mu itangazamakuru ashimye cyane ijwi rye ubwo yasubizaga akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018.

Umufite Anipha yabaye igisonga cya gatatu cya Miss Supranational 2019, mu gihe ikamba ryahawe Umunyana Shanitah, Igisonga cya kane yabaye Magambo Yvette; Ikamba ry’Igisonga cya kabiri ryahawe Umwali Sandrine; Igisonga cya mbere yabaye Umutoniwase Anastasie.

Uyu mukobwa agiye gutangira kwiga itangazamakuru muri Mount Kenya University. Mu mashuri yisumbuye yize Computer Science. Uretse kumvikana mu Isango na Muzika, mu minsi iri azahita atangira no kumvikana muri Sunday Night.

Umufite Anipha agiye gutangira gukora ku Isango Star
Umufite Anipha (uwa kabiri uturutse iburyo) ni we wabaye igisonga cya Kane cya Miss Supranational 2019, agiye gutangira kumvikana ku Isango Star

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .