Umubyigano w’abafana bashagaye Diamond i Nyamirambo (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 20 Mutarama 2018 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda yiyeretse abafana i Nyamirambo biteza umubyigano bashaka kumukoraho no kwifotozanya na we.

Naseeb Abdul Juma [Diamond] umaze gukora ibihangano byinshi byamenyekanye bimushyira mu bakomeye muri Afurika, yageze i Kigali mu gitondo cyo wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018. Yaje muri gahunda ze bwite n’ibindi bikorwa.

Ibikorwa byamuzanye yabitangiye ku wa Gatanu akigera mu Rwanda biteganyijwe ko azahava ku wa Mbere w’icyumweru gitaha amaze kubona inzu agomba kugura mu Mujyi wa Kigali nk’uko yakunze kubigarukaho ko yifuza kuzatura mu Rwanda.

Mu masaha ya nimugoroba kuri uyu wa Gatandatu, tariki 20 Mutarama 2018, uyu muhanzi yasuye isoko rya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ndetse agera n’i Nyamirambo kuri Tapis Rouge mu bikorwa bifitanye isano no kumenyekanisha ubunyobwa acuruza bwamwitiriwe.

Benshi mu bamushagaye i Nyamirambo bari biteze ko ahamara umwanya akaba yanabaririmbira by’igihe gito ariko si ko byagenze kuko yahamaze iminota itarenga 20 agasuhuza abafana abanyuramo hanyuma agenda abanyanyagizamo ubunyobwa bwa "Diamond Karanga" biteza umubyigano.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku ruzinduko rwe, Diamond yavuze ko mu bikorwa by’ubucuruzi byamuzanye harimo kongerera ingufu ubucuruzi bw’ubunyobwa bwa “Diamond Karanga” n’umubavu we witwa “Chibu” ndetse mu minsi iri imbere ngo arashinga inzu itunganya umuziki i Kigali.

Naseeb Abdul Juma [Diamond] amaze gukora ibihangano byinshi byamenyekanye bimushyira mu bakomeye. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo ’Mbagala’, ‘Nataka Kulewa’, ‘Moyo Wangu’, ‘Nana’ na ‘Number One’ yasubiranyemo na Davido, igatuma amenyekana muri Afurika.

Bamukoreye inzira anyuramo bategereje ko asohoka mu modoka ngo abasuhuze
Bamwe bari biteze ko aririmba ntiyabikora
Diamond n'abajyanama be basohotse by'akanya gato asuhuza abafana asubira mu modoka
Diamond yabanyanyagijemo ubunyobwa ku buntu
Diamond yamaze akanya gato i Nyamirambo ahita agenda
Diamond yanyuze mu bafana abasuhuza
Imodoka zitwaye Diamond n'abamuherekeje zikigera i Nyamirambo
Umubyigano wari wose kuri Tapis Rouge
Urubyiruko i Nyamirambo rwari rwaje kureba uyu muhanzi w'icyamamare
Yuriye moto yitegera aho Diamond yari ahagaze ntawe umukingiriza
Abamotari bari babukereye
Yinjiye mu isoko rya Nyarugenge
Diamond yabanje kunyura ku isoko rya Nyarugenge, naho yakiriwe n'isinzi ry'abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza