Amakuru IGIHE yamenye ava mu muryango wa nyakwigendera ni uko yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Mutarama 2021.
Uwaduhaye amakuru yagize ati "Yari amaze iminsi afite uburwayi ari nabwo bwamuhitanye."
Christopher yamamaye mu bakunda ibihangano byiganjemo indirimbo ziganisha ku rukundo, hari benshi yafashije gutera imitoma abo bakundana.
Uyu musore ni umwe mu bahanzi bamenyekanye vuba bitewe n’ubuhanga buhambaye bwe mu kuririmba no gukora ibihangano bikora ku mitima ya benshi biganjemo igitsina gore.
Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana batandatu, avuka kuri Butera Juvénal na Gahongayire Marie Mativitas witabye Imana.
Christopher yatangiye ibijyanye na muzika akiri muto ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, yaririmbaga muri Korali akura abikunda cyane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!