00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubano wa Bushali na B Threy mu isura nshya nyuma y’umwaka badacana uwaka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Kuva mu ntangiriro za 2020, umubano wa B Threy na Bushali wajemo agatotsi, abakuranye ari abavandimwe bakamamara hamwe mu njyana ya ‘Kinyatrap’ batangira guhanganira kuri mikoro z’ibitangazamakuru bitandukanye.

B Threy washinjaga Bushali kutamubera umuvandimwe, yahise asezera muri Green Ferry abashinja gushaka gutsikamira impano ye.

Nyuma y’umwaka aba baraperi barebana ay’ingwe kugeza ubu amakuru ahari ahamya ko bamaze kwiyunga.

Ikimenyetso simusiga cy’uko umubano wabo wazanzahutse cyabaye kugaragara kwa Bushali mu mashusho y’indirimbo ‘Mood’ B Threy yahuriyemo na Bull Dogg.

Mu kiganiro na IGIHE, B Threy yavuze ko umubano we na Bushali uhagaze neza nubwo mu minsi ishize wari warajemo agatotsi.

Ati “Nta zibana zidakomanya amahembe, ntekereza ko kuba mumubona mu mashusho y’indirimbo yanjye ari ikimenyetso cy’uko tubanye neza. Twaje kwiyunga kuko n’ubundi ntacyo twapfaga.”

B Threy yavuze ko n’ubusanzwe ikibazo yari yakigiriye muri Green Ferry Music isanzwe ifasha abahanzi, aza kubabazwa n’uburyo uwari inshuti ye Bushali atamurwaniye ishyaka.

Yanakuyeho urujijo avuga ko ubwo yahuriraga na Bushali mu ndirimbo ’Amabara’ ya Amalon, byari akazi bari batarubaka ubushuti.

Uyu muraperi yavuze ko ibi ari ibintu baganiriyeho bakabifataho umwanzuro wo kwiyunga kuko n’ubusanzwe nta cyakabateranyije.

Muri iki kiganiro kandi B Threy yavuze ko hari imishinga itandukanye ari gutegurana na Bushali, ati “Mu minsi iri imbere hari imishinga duhuriyeho tuzabereka.”

Nyuma yo gusezera muri Green Ferry Music yabanagamo na Bushali, B Threy yatangije Studio ye nshya atangira gukorana n’umu Producer witwa Dizzo ukomeye mu gukora injyana ya Hip Hop.

B Threy yahishuye ko yiyunze na Bushali
Umwaka urenga wari ushize bushali adacana uwaka na B Threy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .