Yamamaye mu ruganda rwa sinema asobanura filime nka Master JK ndetse ni umukinnyi wazo n’uziyobora. Yivuga nk’umuntu w’impano nyinshi cyane ko yabaye MC, uvanga imiziki aba bazwi nka DJ n’umukinnyi w’umupira w’amaguru.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yatangiye gukora ibi bintu mu myaka ya nyuma yo mu 1990, bimwe akaza kugenda abireka kubera gukizwa.
Ati “Natangiye kubikora ari njye wikorera ariko bigeze aho njya gukorera abandi. Nabihagaritse mu 2008. Nari ngiye mu iyobokamana, nsanga ntabivanga. Iyo ntaza kuvuga ngo nyobotse inzira y’Ubumana n’uyu munsi mba nkibirimo. Natangiye ibijyanye no kuvanga imiziki mu 1992.”
Mazimpaka yavuze ko yavangaga imiziki ari n’umushyushyarugamba mu birori ari naho yakuye igitekerezo cyo gusobanura filimi mu Kinyarwanda. Filimi ya mbere yasobanuye yagiye hanze mu 1997 irakundwa cyane, ibyo kuba DJ na MC byose aza kubihagarika mu 2008.
Ati “Primus Guma Guma Super Star ya mbere ijya gutangira ni njye wari kuba MC, ku munsi nyir’izina wo gutangira mpagarika amasezerano twari dufitanye. Byarabatunguye ariko mbasobanurira ko imyemerere yanjye itahamanya n’umutima wanjye ngo njye imbere y’abantu namamaze inzoga.”
Mu 2013, Mazimpaka avuga ko aribwo yahagaritse ibyo gusobanura filime kubera ko yari amaze gukura mu gakiza.
Gukizwa kwe kwaturutse ku mugore we wari usanzwe amusengera undi atabizi ubu akaba ari umwe mu bavugabutumwa.
Ati “Imana yambujije amahoro. Nari ntashye mu gitondo nka saa cyenda n’igice mvuye gucuranga mu kabyiniro. Nari nabuze amahoro ndataha. Njye ubwo nabaga ndi muri ibyo umugore wanjye yabaga ari gusenga. Icyo gitondo ntashye hari ku wa Gatandatu ahita anjyana gusenga. Nahise mvayo bansengeye nkizwa gutyo.”
Mazimpaka Jones Kennedy ubu washyize umutima we mu by’ikinamico na filime agiye gutangiza ikinamico ica kuri televiziyo itaramenyekana neza.
Ni u mushinga w’ikinamico yise ‘Tarama Nige’, watewe inkunga na Imbuto Foundation, mu gihe BPN izatanga ubujyanama ndetse na Minisiteri y’Umuco kuko inkuru nyinshi zizaba zirimo hazaba higanjemo izigaragaza umuco nyarwanda n’ubundi butumwa buganisha ku rubyiruko.
Mazimpaka Jones Kennedy yavutse mu 1960, ubu ni umuvugabutumwa mu itorero Living Word Kimironko.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!