00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukuri ku nkuru z’itandukana rya Yverry n’umukunzi we

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakazwa inkuru z’itandukana rya Yverry n’umukunzi we Uwase Vanessa, bigashingirwa ku kuba aba bombi barasibye amafoto bari kumwe ndetse bakanarekera aho gukurikirana kuri Instagram.

Nubwo havugwa inkuru z’uko aba bombi batandukanye, IGIHE yamenye ko bishobora kuba ari ibihuha byatewe na banyiri ubwite kuko uyu muhanzi yitegura gusohora indirimbo nshya mu minsi iri imbere.

Uwaduhaye amakuru akaba umwe mu nshuti za hafi za Yverry yagize ati “Ni ibintu bakoze bashaka kugira ngo Yverry yongere avugwe cyane mu itangazamakuru, kugira ngo nasohora indirimbo mu minsi iri imbere abantu bazabe bakimuhanze amaso.”

Twifuje kumenya iby’ukuri kuri izi nkuru, mu kiganiro kigufi twagiranye na Yverry yirinda kugira byinshi azivugaho.

Yirinze kwemeza cyangwa guhakana ko yatandukanye n’uyu mukobwa. Abajijwe niba yaba ari imitwe mishya yadukanye yo kugira ngo yongere avugwe mu itangazamakuru mu gihe yitegura gusohora indirimbo nshya, yanze kugira icyo abivugaho.

Guhera mu 2020 nibwo amakuru yatangiye kuvugwa ku bwinshi ko Yverry ari mu rukundo n’inkumi yitwa Uwase Vanessa benshi bazi nka Vanillah.

Urukundo rwabo rwakomeje gukura umunsi ku wundi, kugeza ubwo tariki 14 Gashyantare 2020 ubwo uyu muhanzi yamurikaga album ye ya mbere Uwase yagaragaye yaje gushyigikira umukunzi we.

Nyuma y’ibyumweru bike cyane, Uwase yatunguye Yverry amukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko yagize muri Werurwe 2020.

Indirimbo ’Ibara’ Yverry yaherukaga gusohora mu mezi icumi ashize

Yverry na Uwase byavugwaga ko batandukanye nyamara ari amayeri yo kugira ngo uyu muhanzi akomeze kuvugwa mu itangazamakuru
Uwase Vanessa usanzwe akundana na Yverry, aha hari mu gitaramo cyo kumurika Album ya mbere y'umukunzi we
Inkuru zo gutandukana kwa Yverry n'umukunzi we, zazamuwe kugira ngo uyu muhanzi yongere kuvugwa mu itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .