00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko umujinya Fazzo yatewe n’abarimo Lick Lick watumye yinjira mu gutunganya indirimbo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Kanama 2021 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Fazzo Big Producer ni izina rizwi na benshi mu bakurikiranira hafi umuziki kubera indirimbo yagiye akora zakunzwe bikomeye. Uyu musore yahishuye uko yinjiye muri aka kazi kubera umujinya w’umuranduranzuzi yatewe n’abari bamukoreye indirimbo akiri umuhanzi bakamutenguha.

Uyu musore wamaze kwimukira muri studio ye nshya yitwa ‘The Kings’ yahishuye uko yatangiye uru rugendo abitewe n’umujinya yatewe n’abandi ba Producers barimo na Lick Lick waje no kumubera umwarimu mwiza.

Mu kiganiro na Fazzo Big Producer uri gukorera muri iyi studio nshya iherereye i Nyamirambo mu nyubako iteganye na St André, yabwiye IGIHE byinshi ku rugendo rwe mu bijyanye no gutunganya indirimbo z’abahanzi.

Yahishuye ko yatangiye umuziki ari umuhanzi, muri icyo gihe yaciwe intege n’uburyo abamukoreraga indirimbo bamwitaho bituma ahindura intekerezo ze, atangira kwiga uko bikorwa ngo ajye abyikorera.

Ati “Ikintu cyatumye njya mu byo gukora indirimbo, nari umuhanzi najya gukoresha izanjye aba-producers bakazitindana. Ni uko nafashe icyemezo cyo kujya kubyiga ngo mbashe kuzikorera.”

Igitangaje ni uko ubwo Fazzo Big Producer yari amaze kwiga gukora indirimbo ntaye yigeze abasha gukora.

Nyuma y’amezi nk’icumi yiga gukora umuziki, Fazzo wareberaga ku bamubanjirije barimo na Lick Lick yatangiye kujya akorera indirimbo abahanzi.

Nyuma yuko Lick Lick agiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Fazzo Big Producer yigishije yasigaranye ibikorwa bya Unlimited Records studio yari igezweho icyo gihe.

Aha yahakoreye indirimbo zakunzwe bikomeye mu Rwanda zirimo iza Bruce Melodie, iz’abaraperi nka Jay Polly, Bull Dogg, Fireman, Riderman n’abandi bahanzi bari bagezweho kuva mu 2012 kugeza mu 2015.

Guhera mu 2016, Fazzo Big Producer yatangiye kugenda biguru ntege mu muziki, we ahamya ko ari ikiruhuko yafashe ngo anihugure bundi bushya nubwo bitamubuzaga gukora izindi ndirimbo.

Nyuma yo kubona studio ahuriyeho n’umushoramari bafatanyije, Fazzo yijeje abakunzi b’umuziki ko agiye gusubukura ibikorwa bye ndetse akerekana impinduka mu mikorere y’ibihangano arambikaho ikiganza.

Ikiganiro na Fazzo Big Producer

Zimwe mu ndirimbo Fazzo yakozeho

Fazzo yahishuye uko umujinya w'umuranduranzuzi yatewe n'abandi ba Producers ariwo watumye yinjira mu mwuga wo gutunganya indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .