00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bahavu yahishwe igitsina cy’umwana agiye kwibaruka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Ugushyingo 2021 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Ndayirukiye Fleury uherutse kurushinga na Bahavu Jeannette yahishuye uko yabujije umuganga kubwira umugore we igitsina cy’umwana bagiye kwibaruka.

Ndayirukiye yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’uko umugore we anabereye umujyanama, yari amaze gushyira umukono ku masezerano yo kwamamaza inzu ihanga imideli ya Sina House.

Ni imyenda Bahavu agiye kwamamaza nyuma yo gufunga iduka rye rya BAHAFRICA Collection.

Ndayirukiye yavuze ko umuganga wita ku mugore we bumvikanye ko atazamubwira igitsina cy’umwana atwite kuko yifuza kuzamutungura ku munsi wo kubitangaza.

Ati “Ubundi ukuntu biteguye, hari umunsi wa ‘gender review’ ubwo haba ibirori byo gutangaza igitsina cy’umwana. Kugeza ubu n’umugore utwite ntazi igitsina cy’umwana atwite. Twahisemo ko byazamutungura ku munsi wo kubitangaza.”

Uyu mugabo avuga ko bafite umuganga ukurikirana ubuzima bw’uyu mugore, yahawe amabwiriza yo kutazabwira umubyeyi igitsina cy’umwana atwite kugira ngo kizatangazwe mu birori byateguwe.

Ati “Muganga twavuganye ko atagomba kubimubwira kuko bizaba ari ugutungurana.”

Bahavu asanzwe ari umukinnyi wa filime wubatse izina nka Diane mu yitwa Citymaid, uretse iyi ariko yanakoze iye yise Impanga kuri ubu itambuka kuri televiziyo y’u Rwanda.

Uyu mugore uri mu myiteguro yo kwibaruka imfura ye, yakoze ubukwe na Ndayirukiye Fleury ku wa 27 Werurwe 2021.

Bahavu yasinye amasezerano yo kwamamaza imyenda
Ni amasezerano ya mbere asinye yo kwamamaza ikigo icyo aricyo cyose
Nubwo yitegura kwibaruka, umugabo we yamuhishe igitsina cy'umwana we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .