00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Safi Madiba yafashe icyemezo cyo gukura Ama G The Black mu ndirimbo "Caguwa"

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Nubwo imyaka irenga irindwi ishize indirimbo "Caguwa" ya Urban Boys na Jay Polly isohotse, Ama G The Black ntarahora agahinda yatewe n’uko yayikuwemo atamenyeshejwe impamvu nyamara yaragize uruhare mu kuyandika.

Icyemezo cyo gukurwa muri iyi ndirimbo Ama G The Black agifata nk’ubuhemu yakorewe na Safi Madiba bari bamaze iminsi bacuditse bikomeye.

Mu kiganiro na IGIHE, Ama G The Black abajijwe uko yisanze atari muri iyi ndirimbo, yasobanuye uko yayitakajeho imbaraga ariko akaza kuyikurwamo.

Yagize ati “Safi Madiba twaraye ijoro turi kuyandika muri Bridge Record. Naherutse tuyandika nongera kubona bari kuyifatira amashusho i Gikondo.”

Icyo gihe uyu muraperi avuga ko yahamagaye Safi Madiba bari inshuti byihariye muri Urban Boys, amubaza impamvu yamusimbuje Jay Polly mu ndirimbo "Caguwa" batanamumenyesheje.

Safi Madiba ngo ntabwo yigeze ahisha uyu muraperi ukuri, yamubwiye ko bahisemo kumukuramo kuko bari bamaze gukorana indirimbo nyinshi.

Ati “Safi Madiba yarambwiye ngo abantu bari batangiye gutekereza ko twakoze itsinda bituma bankuramo.”

"Caguwa" ni indirimbo ya Urban Boys na Jay Polly, yafashije iri tsinda ryari mu bahanzi bari bagezweho mu myaka ya 2014 gukomeza kwigarurira igikundiro cy’abakunzi b’umuziki.

Nyuma yo gukora iyi ndirimbo yamenyekanye bikomeye, yaba Urban Boys na Jay Polly batumiwe mu gitaramo gikomeye bakoreye mu Bubiligi.

Ama G The Black yakomoje kuri iyi ndirimbo nyuma yo gusohora inshya yitwa "Inkebebe" yanditse abitewe n’agahinda k’ubuhemu yagiye akorerwa.

Jay Polly na Urban Boys ubwo bari berekeje ku mugabane w'u Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .