Uko Miss Sonia Gisa yagiye mu mashusho y’indirimbo ya Wizkid na Burna Boy

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Mata 2021 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Sonia Gisa wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational mu 2015 aherutse kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Wizkid na Burna Boy, yitwa Ginger yagize hanze mu minsi ishize.

Uyu mukobwa w’imyaka 29 ni umwe mu banyamideli bakomeye bakomoka mu Rwanda bakorera aka kazi hanze y’u Rwanda. Ubu asigaye aba mu Bwongereza. Yagaragaye mu ndirimbo ya Wizkid na Burna Boy yitwa ‘Ginger’ iri kuri album ya Wizkid ya kane yise ‘Made in Lagos’.

Amajwi y’iyi ndirimbo yagiye hanze mu mpera za 2020 mu gihe amashusho ari nayo Sonia Gisa agaragaramo yagiye hanze mu ntangiro z’uyu mwaka.

Kujya muri aya mashusho byagizwemo uruhare na sosiyete ifasha abanyamideli barimo Sonia Gisa yitwa D1LON Models binyuze muri Irene Ojo-Felix watoranyije abagombaga kujya muri aya mashusho.

Sonia Gisa muri aya mashusho arimo kimwe n’abandi bakobwa babana muri D1LON Models barimo uwitwa Misty na Jennifer. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 13.

Muri aya mashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Bwongereza, Wizkid agaragazamo abakobwa b’abiraburakazi, ashaka kwerekana ubwiza bw’umwimerere baba bafite. Ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ryakozwe na Meji Alabi ukomoka muri Nigeria.

Mu minsi ishize uretse kumurika imideli no kugaragara mu mashusho y’indirimbo, Sonia Gisa yashyize hanze igitabo kigaragaza ubuzima bushaririye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avugamo uko bamwiciye umubyeyi we mu maso.

Sonia yavuye mu Rwanda mu 2009 ajya kuba i Liège mu Bubiligi. Iki gitabo cye yacyise ‘Slaughter Baby’ cyangwa se ‘Le Massacre Des Innocents’.

Sonia Gisa avuka kuri Gabriel Gashi na Esperance Butanga. Mu minsi ishize yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo kwandika iki gitabo yakigize mu 2016, ashaka kwandika ku mateka ye kuko azi ko hari benshi yafasha bahuje amateka mu buzima. Yacyanditse mu 2018 ariko agezemo hagati acika intege ariko mu 2019 yongera kugikomeza, agira igitekerezo cyo kugishyira hanze mu 2020.

Sonia Gisa ni umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunyarwandakazi wavukiye mu karere ka Karongi. Yakinnye muri filime ‘Rattrapage’ na ‘Very Valentine’.

Mu 2015 yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational aza kuza mu bakobwa 10 ba mbere ndetse aba na Miss Supranational Africa muri uwo mwaka.

Sonia Gisa agaragara mu ndirimbo ya Wizkid na Burna boy yitwa Ginger
Sonia Gisa yagaragaye mu mashusho y'indirimbo ya Wizkid
Sonia ugiye kumara imyaka 11 i Burayi, yatangiye kugaragara mu ndirimbo z'ibyamamare / Ifoto: Kiril Stanoev
Sonia Gisa ni umwe mu bamurika imideli bakomoka mu Rwanda bamaze kubaka izina i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .