00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaravuzwe ku ikorwa rya ‘Kamwe’, indirimbo ikomeje kuvugisha abatari bake

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Ukwakira 2021 saa 01:51
Yasuwe :
0 0

Kamwe, ni imwe mu ndirimbo nshya zikomeje kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga, hahishuwe uburyo iyi ndirimbo ihuriwemo n’abahanzi barenga 10 yakozwe hagamijwe kuririmbwa ibishegu nk’uko benshi bakunze kubyita.

Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram, indirimbo ‘Kamwe’ ikomeje kurikoroza mu bakunzi b’umuziki, by’umwihariko hakagarukwa ku magambo ayigize yumvikanamo ayo benshi bita ibishegu.

The Cat Babalao, umwe mu bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo ari na we wagize igitekerezo cyayo mbere yahishuye ko bayikoze bashaka kuririmba ibishegu gusa abahanzi mu buhanga bwabo bo bakabasha kubizimiza.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE uyu musore usanzwe wibera ku mugabane w’Uburayi, yavuze ko yatekereje gukora iyi ndirimbo mu rwego rwo gutanga isomo ku bandi bahanzi mu buryo bwo gukora amashusho nk’ikintu cyafasha umuziki w’u Rwanda gutera imbere.

Ati “Ntekereza gukora iyi ndirimbo nifuzaga kugira umusanzu ntanga ku iterambere ry’umuziki, natekereje gukora indirimbo ihuriwemo n’abahanzi benshi, mbinyujije kuri Instagram nasabye abankurikira kumbwira abo bifuza ko bajyamo. Abo bambwiye nibo twasabye kandi nabo ndabashimira ubwitange bagaragaje kugira ngo iyi ndirimbo ikorwe.”

Uyu musore yashimiye buri wese wagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo kuko iyo bitaba ibyo bitari gukunda ko ikorwa ikarangira.

Abajijwe ubutumwa bifuzaga gutanga muri iyi ndirimbo, The Cat Babalao yavuze ko nta kindi bari bagamije uretse gushimisha Abanyarwanda, icyakora yavuze ko nta bundi butumwa budasanzwe bashakaga gutanga.

Ati “Twaririmbye igishegu, twifuzaga kugaruka ku nkuru y’umusore n’inkumi bararanye bugacya baganira ku byo baraye bakora. Icyakora mu buhanga bw’abahanzi bo bagerageje kuzimiza.”

Abajijwe niba asanga iyi ndirimbo ntaho ihabanye n’umuco w’Abanyarwanda nk’uko benshi bakunda kubivuga, aha akaba yahamije ko ku bwe umuco w’uyu munsi utandukanye n’uwo mu myaka yo hambere kuko n’ubuzima bw’icyo gihe budahuye n’ubw’uyu munsi.

‘Kamwe’ ni indirimbo yahuriyemo abahanzi batandukanye bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda; iri mu njyana ya ‘‘Amapiano’’. Irimo Social Mula, Kenny Sol, Davis D, Bushali, Bull Dogg, B-Threy, Khalfan, Confy, Alyn Sano, Li John na Papa Cyangwe.

Aba bahanzi bahurijwe hamwe na Julien Bmjizzo ndetse na The Cat Babalao. Indirimbo yabo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Li John the Real Beat muri Studio ya Storykast Records mu gihe amashusho yayobowe na Julien Bmjizzo.

Ikiganiro na The Cat Babalao wagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo ’Kamwe’

Kamwe indirimbo ya The Cat Babalao, Julien Bmjzo n’abahanzi b’ibyamamare

Indirimbo Kamwe iri mu nshya zigezweho
The Cat Babalao ukomeje guhisha abantu isura ye ni we wazanye igitekerezo cy'ikorwa ry'iyi ndirimbo
Julien Bmjizzo wafatanyije na The Cat Babalao mu gukora iyi ndirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .