00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ‘Helena’ yabaye imbarutso y’amasezerano Platini aherutse gusinyira muri Nigeria

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Kanama 2021 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Indirimbo ‘Helena’ ya Platini Nemeye niyo yabaye imbarutso y’amasezerano uyu muhanzi aherutse gusinyana na Sosiyete yo muri Nigeria ‘One Percent Managers’ yiyemeje kumufasha kwagura ibikorwa bye bya muzika no kuwugeza mu ruhando mpuzamahanga.

Iyi sosiyete yari isanzwe yarasinyishije umukinnyi wa filime witwa Isimbi Alliance niyo yamaze guha amasezerano Nemeye Platini nk’umuhanzi bagiye gukorana.

Amakuru IGIHE ikura muri Nigeria avuga ko uyu mukobwa uzwi muri sinema nyarwanda Isimbi ari we watumye hatangira gutekerezwa uko Platini yakorana n’iyi sosiyete.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko uyu mukobwa umaze amezi atari make i Abuja muri Nigeria, yacuranze indirimbo yitwa ‘Helena’ ba nyiri iyi sosiyete bahita bayikunda.

Mu rwenya rwinshi, yavuze ko uretse injyana iyi ndirimbo iririmbyemo, ba nyiri iyi sosiyete bakunze igitekerezo cy’uyu muhanzi cyo kujya kuyifatira amashusho i Dubai, n’inkumi y’ikimero igaragaramo ari yo Shaddyboo.

Nyuma yo kuyikunda, aba bashoramari bahise babaza Isimbi niba yaba azi uyu muhanzi, ababwira ko ari inshuti ye.

Nguko uko bahise bajya no kumva izindi ndirimbo ze, basanga uyu mugabo bamutije amaboko yagera ku rundi rwego bikava ku gukundwa mu Rwanda gusa ahubwo akaba umuhanzi mpuzamahanga.

Nyuma yo kumushima binyuze kuri Isimbi, ubuyobozi bwa ‘One Percent Managers’ bwegereye uyu muhanzi barumvikana ndetse mu minsi ishize bamutumaho ngo yerekeze muri Nigeria kurangizanya mu bijyanye n’amasezerano.

Platini yasabwe kujyana n’itsinda ry’abamufasha gukora amashusho y’indirimbo, kugeza ubu uyu muhanzi akaba ari gukora ku ndirimbo ye nshya izasohokera muri Nigeria aho byitezwe ko azanatangirira ibikorwa byo kuyamamaza.

Mu kiganiro na IGIHE ubwo yari amaze gusinya amasezerano n’iyi sosiyete, yirinze kugira byinshi avuga biyakubiyemo ndetse n’igihe azamara.

Icyakora yizeye ko ari amasezerano azazamura umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Nishimiye amasezerano nasinye, ikindi nkurikije ibiyakubiyemo nsanga bizafasha mu kwagura ibikorwa bya muzika yanjye ikaba yajya ku rundi rwego.”

Indirimbo ’Helena’ yatumye uyu muhanzi abona amasezerano na sosiyete yo muri Nigeria

Isimbi Alliance ubanza ibumoso ni we wacuranze indirimbo ya Platini atuma abanya Nigeria basanzwe bakorana bayikunda
Platini na Isimbi babarizwa muri One Percentage Managers ntibari gusigana muri iyi minsi (Aha Platini yari yasuye Ambasade y'u Rwanda muri Nigeria)
Indirimbo Helena niyo yahesheje amasezerano Platini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .