00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko byagenze ngo D’Banj yiyambaze umunyarwandakazi ku rubyiniro rwa AFRIMA 2021

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ugushyingo 2021 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2021 muri Nigeria haberaga ibirori byo gushyikiriza ibihembo abahanzi bahize abandi muri AFRIMA 2021, ni ibirori byaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo na D’Banj uri mu bakomeye ku Mugabane wa Afurika.

Ubwo D’Banj yari ku rubyiniro, benshi batunguwe no kubona yikojeje mu bafana, azamuramo umukobwa muremure w’inzobe wari wambaye ikanzu nziza amujyana ku rubyiniro.

Abenshi mu bari mu cyumba cyatangiwemo ibi bihembo, ntabwo bari bazi neza uwo mukobwa.

Amugejeje ku rubyiniro, babyinanye nyinshi mu ndirimbo ze arangije agira n’umwanya wo kumubaza uwo ari we n’aho avuka.

Mu mashusho yafashwe muri iki gitaramo, D’Banj agaragara abaza uyu mukobwa amazina ye ndetse n’aho yitabiriye ibi birori aturutse.

D’Banj yagize ati "Ni Umunyafurika, gusa si uwo muri Nigeria. Mbwira witwa gute? hanyuma waturutse he?"

Ubwo yasubizaga, wa mukobwa byaje kumenyekana ko ari Umunyarwandakazi, akitwa Isimbi Alliance benshi bazi nka Alliah.

Uyu mukinnyi wa filime umaze kubaka izina yari mu cyumba cyatangiwemo ibihembo ku butumire bw’ababitegura bifuje ko yabafasha gutanga ibihembo.

Mu kiganiro na IGIHE, Isimbi yahishuye ko we na D’Banj bari basanzwe baziranye ariko batari bigeze bavugana ko amujyana ku rubyiniro.

Ati “Nari nicaye imbere aho abatanga ibihembo bari banteguriye ibyicaro, nagiye kubona mbona aje kuntora anjyana ku rubyiniro, ngiye kwigendera agaruka kumfata arangije ambaza amazina yanjye naho nkomoka, nsubiza ko ari mu Rwanda!”

Isimbi ari mu bakinnyi ba filime bakorana na sosiyete yo muri Nigeria ifasha abahanzi ya ‘One Percent International’ ibarizwamo na Platini.

D'Banj na Isimbi ku rubyiniro
Isimbi yari yatumiwe gutanga ibihembo muri AFRIMA
Ubwo Isimbi yatambukaga ku itapi y'umutuku agaragiwe n'abo mu itsinda rya 'One Percent International' ireberera inyungu ze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .