Uko Bruce Melodie na Danny Vumbi banogeje umugambi wo kwandika ‘Kungola’ yavugishije benshi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Kamena 2019 saa 01:23
Yasuwe :
0 0

Biragoye ko wajya ahantu hakorerwa ibikorwa by’imyidagaduro ugataha udacinye akadiho mu ndirimbo yitwa ‘Kungola’ yahuriyemo Bruce Melodie na Sunny ikavugisha benshi.

Mbere y’uko iyi ndirimbo ijya hanze, aba bombi babanje guharira bapfa amafaranga, iza no gusohoka Sunny yararirimbyemo amasegonda 35 mu gihe cy’iminota itatu n’amasegonda cumi n’atatu imara ndetse yiganjemo amagambo aganisha ku gutera akabariro.

Video yayo nayo yaje ari agatangaza, irimo udushya kubera abakobwa barimo bazunguza ikibuno mu buryo budasanzwe bambaye imyambaro yerekana ibice bimwe by’ibanga.

Abo bakobwa bagarukamo kenshi, babyina bakoresha imbaraga nyinshi batunze ikibuno hejuru bambaye bikini. Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na MadeBeats naho amashusho akorwa na Nameless Campos wari uyamaranye amezi ane.

Mu gihe cy’ukwezi n’imisago imaze igiye hanze imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 700 ku rubuga rwa Youtube, ikintu kigaragaza ko yishimiwe n’abatari bake.

Mu kiganiro Danny Vumbi wagize uruhare rukomeye mu kuyandika yahaye IGIHE, yavuye imuzi iby’iyi ndirimbo n’uko we na Bruce Melodie banogeje umugambi wo kuyikora.

Ati “Beat [ingoma] ya Kungola bari bayifite, ni ukuvuga ngo iriya ngoma MadeBeats yari yarayikoze. Njya kuyandika nta mabwiriza bigeze bampa y’uko indirimbo yakorwa ahubwo njye icyo nakoze ni ukubaha igitekerezo cy’uko indirimbo twayikora hanyuma njye na Bruce Melodie igitekerezo turakinononsora.”

Arakomeza ati “Twahise twemeza ko tugiye gukora inkuru y’umukobwa n’umuhungu bigaragara ko bagorana mu rukundo ku byifuzo bya buri umwe, tuti reka dukore indirimbo tuyite Kungola. Na none twabihereye ku buryo iriya ngoma igenda, uburyo inyikirizo yayo igenda twabonye byaba byiza ikozwe n’ijambo rimwe kandi ‘Kungola’ bigwamo turavuga tuti ni ibi.”

Danny Vumbi ubusanzwe witwa Semivumbi Daniel, ni umuririmbyi akaba n’umunyempano ufite ubuhanga buhambaye mu kwandika indirimbo, afatwa nk’uwa mbere ufite akaboko kandika indirimbo zigakundwa ndetse ni we uhanzwe ijisho mu bahanzi bandika amagambo aryoshye.

Yanditse nyinshi zaciye ibintu, iza Social Mula ‘Ku Ndunduro’, ‘Amahitamo’; ‘Ntibisanzwe’ ya King James, ‘Agatege’ ya Charly&Nina, ‘Nta Kibazo’ ya Urban Boyz n’izindi utarondora.

Kungola ijya hanze yavugishije benshi

Danny Vumbi amaze kwandika indirimbo zibarirwa mu magana kandi hafi ya zose zagiye zikundwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza