00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umuhanzi Nubian Li yakoze ubukwe n’umugore bamaze imyaka 14 babana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 04:11
Yasuwe :
0 0

Nubian Li ubusanzwe witwa Buken Ali akaba umuhanzi ukomeye muri Uganda ariko waninjiye mu bya Politike kuko ari umwe mu bungirije Bobi Wine mu buyobozi bw’ishyaka People Power, yakoze ubukwe n’umugore bamaze imyaka 14 babana ndetse babyaranye abana batatu.

Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2021, nibwo Nubian Li ufatwa nk’ukuboko kw’iburyo muri Politike ya Bobi Wine, yarushinze na Shiko Mutoni Salha bari bamaze imyaka irenga icumi babana ariko batarigeze bakora ubukwe.

Gusezerana imbere y’Imana kw’aba bashakanye byabereye mu Musigiti wa Kibuli uherereye i Kampala.

Bobi Wine n’umugore we Barbie Itungo, inshuti magara ya Nubian Li n’umugore we nibo bari bambariye abageni.

Nubian Li na Mutoni bari bamaze imyaka 14 babana nk’umugore n’umugabo kugeza bakoze ubukwe bari basanzwe barabyaranye abana batatu.

Nubian Li yarushinze n'umugore bari bamaze kubyarana abana batatu
Nubian Li n'umugore we Shiko Mutoni Salha barushinze
Bobi Wine n'umugore we nibo bambariye abageni
Ubwo Bobi Wine n'umugore we binjiraga ahakiriwe abatumiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .