Uganda: Abakobwa b’ibyamamare bokejwe igitutu! Hakozwe urutonde rw’abagiye gushyirwa hanze bambaye ubusa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Kamena 2019 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize mu Rwanda hadutse inkundura yo gushyira hanze amashusho y’abakinnyi b’umupira w’amaguru bambaye ubusa biteza impagarara.

Iyi nkubiri yaje kurangira n’ubwo hari hakozwe urutonde rurerure rw’abandi bakinnyi bari gushyirwa hanze.

Si mu Rwanda gusa! No muri Uganda abakobwa batandukanye bazwi bahiye ubwoba nyuma y’ishyirwa hanze ry’amafoto y’umunyarwenya ugezweho muri iki gihugu witwa Martha Kagimba uzwi nka Martha Kay.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo aya mafoto agaragaza ubwambure bwa Martha Kay yagiye hanze yicaye ahantu hasa nko mu bwogero yambaye ubusa buri buri.

Ibi byaje nyuma y’aho hari hamaze iminsi mike hasohotse amashusho y’uwitwa Shawule Kasule, akaba umukobwa w’umwe mu bayobozi bakomeye muri Islam muri Uganda nawe yambaye ubusa.

Nyuma y’isakazwa ry’aya mafoto inzego z’umutekano muri iki gihugu zavuze ko aba bakobwa bagomba gufatwa bagasobanura uko ubwambure bwabo bwagiye ku karubanda.

Bikekwa ko amafoto y’ubwambure bw’aba bakobwa yashyizwe hanze n’abasore bigeze gukundana mu bihe byashize.

Gusa noneho ibintu byafashe indi ntera aho hashyizwe hanze urutonde ruriho abandi bakobwa barindwi byavuzwe ko bagiye gushyirwa ku karubanda.

Ikinyamakuru Howwebiz cyandika ku myidagaduro muri iki gihugu cyatangaje urutonde kivuga ko byanga bikunze hari abandi bakobwa bagiye gutamazwa.

Mu bavuzwe bagiye gushyirwa hanze harimo Sheila Gashumba usanzwe uzwi cyane mu itangazamakuru muri iki gihugu, Umunyamakuru wa NTV Tina Teise, uwitwa Jenny Nasasira wamenyekanye mu itangazamakuru, Boss Chic Alicia, uwitwa Alicia Nassuna na Clique.

Iki kinyamakuru cyashingiye ku kuba aba bakobwa barakundanye n’abasore gusa bakaba batakiri kumwe kandi byanga bikunze kikavuga ko gifite amakuru ko bafite amafoto yabo bambaye ubusa.

Hari n’abo cyavugaga ko bakururanye n’abanyamahanga kandi bakaba batakwihanganira kubona abakobwa bigeze gukundana bameranye neza n’abandi basore.

Muri Uganda umuco wo gushyira amafoto y’abakobwa bambaye ubusa ureze cyane, mu minsi yashize Umunyarwandakazi Kantengwa Judith Heard na Desire Luzinda bavugishije benshi ubwo amafoto yabo yashyirwaga hanze.

Amafoto y'ubwambure bwa Martha Kay ajya hanze byaketswe ko byakozwe n'uyu musore witwa Mozy Rhymz bigeze gukundana n'ubwo nta kintu yigeze abivugaho
Haherutse gusohorwa uruhererekane rw'amafoto ya Martha Kay yambaye ubusa
Martha Kay ashobora gufungwa azira amafoto ye y'urukozasoni yagiye ku karubanda
Sheila Gashumba ayoboye urutonde rw'abakobwa bashobora gushyirwa hanze bambaye ubusa mu minsi ya vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza