00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Udushya twaranze igitaramo cya Bruce Melodie (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ugushyingo 2021 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo ku wa 6 Ugushyingo 2021, Bruce Melodie yakoze igitaramo cy’amateka yatumiyemo abahanzi bagenzi bakomeye, bamufashaga kwizihizaga imyaka 10 amaze akora umuziki.

Ni igitaramo cyarimo abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo abakobwa b’ikimero n’abandi bakunda kwizihirwa no kuryoshya mu birori.

Muri iyi nkuru tugiye kubanyuriramo tumwe mu dushya twaranze ibi birori by’imbonekarimwe.

Symphony Band yari yambaye imyambaro imeze nk’iyo muri Squid Game

Symphony Band yakoze agashya, yaserutse mu mwambaro umeze nk’uwo muri Filime ya “Squid Game”. Iri tsinda ryaserutse ryambaye umwambaro w’umutuku umeze nk’uwambawe n’abarinzi b’abakina muri iyi filime ndetse na mask.

Squid Game ni filimi iri guca ibintu kuri Netflix.

Amag the Black yibagiwe imirongo y’indirimbo ye

Umuhanzi Ama-G The Black [Amani Hakizimana] yaririmbye indirimbo yahuriyemo na Melodie yitwa ‘ Twarayarangije’ agezemo hagati asa nk’uwibagiwe imirongo igize iyi ndirimbo.

Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye IGIHE nyuma yo kuva ku rubyiniro yavuze ko atibagiwe indirimbo ahubwo ari ibyishimo byinshi yari afite.

Miss Rwanda yari yizihiwe!

Ingabire Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2021 ni umwe bari bari muri iki gitaramo. Uyu mukobwa kuva igitaramo gitangira kugeza kirangiye yari ari kubyina ubona yizihiwe.

Mu mashusho atandukanye yafashwe na IGIHE yagaragaraga ubona yizihiwe cyane ndetse ari kubyina mu buryo bwose ashoboye.

Rocky yaserukanye n’umuzungu

Rocky Kirabiranya umaze kwamamara mu gusobanura Filime, yaratunguranye azana n’umuzungu muri iki gitaramo cyitabiriwe n’abanya-Kigali ku bwinshi.

Uyu musore mu minsi yashize yaratunguranye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yakoze ubukwe nyamara byari indirimbo yari ari gutegura.

Ntabwo byigeze bimenyekana niba uyu bari kumwe yaba ari umukunzi we.

Bruce Melodie yaririmbye indirimbo zirenga 30

Uyu muhanzi yagiye ku rubyiniro inshuro eshatu. Muri izi nshuro buri imwe yazaga yambaye imyambaro itandukanye n’iyo yari yambaye mbere y’uko avaho.

Uretse ibyo, muri iki gitaramo cye yaririmbye indirimbo zirenga 30. Izi ndirimbo zose hari izo yaririmbagaho uduce duto naho izindi akaziririmba uko zakabaye.

Symphony Band yari yambaye nk'abarinzi b'abakinnyi bo muri Squid Game
Bruce Melodie yaririmbye indirimbo ze nyinshi uhereye ku zo yatangiriyeho muzika
Bruce Melodie yagaragaje ubuhanga bwe
Bruce Melodie yakiriye ku rubyiniro Ama G The Black amushimira ko bakoranye byinshi mu muziki. Uyu muraperi hari aho yageze amera nk'uwibagiwe indirimbo
Bruce Melodie yizihizaga imyaka 10 amaze mu muziki
Rocky Kirabiranya yari yaserukanye n'umuzungukazi gusa ntibizwi niba ari umukunzi we
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zose
Uhereye ibumoso: Igisonga cya Kabiri muri Miss Rwanda 2021, Umutoni Witness; Miss Ingabire Grace na Akaliza Hope bari baryohewe muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .