00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Udushya n’imyambarire idasanzwe byaranze ibyamamare muri Kiss Summer Awards (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Byari ku nshuro ya kane hatangwa ibihembo bya Kiss Summer Awards bitegurwa na Radio Kiss Fm. Ibyamamare bitandukanye byari byabukereye muri ibi birori ndetse benshi bari bafite amashyushyu yo kumenya niba aribo babyegukana.

Ibi birori byabereye muri Kigali Arena ku wa Gatandatu, tariki 23 Ukwakira 2021. Muri iyi nyubako y’imyidagaduro hari hateraniye abantu barimo ibyamamare ariko by’umwihariko n’abakunzi b’umuziki bari bahawe rugari ku buryo nabo babashije kwinjira bihera ijisho ibi birori ndetse banafatana ifoto n’ibyamamare bakunda.

Ugereranyije n’ibyari byitezwe ku ruhande rw’abakunzi b’umuziki ntabwo abantu bitabiriye ari benshi cyane ko intebe nyinshi muri Kigali Arena zari zambaye ubusa.

Ahabereye ibi birori ibyamamare byose mu kwinjira byabanzaga kunyura ku itapi itukura hafatwa amafoto atandukanye.

Buri wese yaserutse ukwe bitewe n’uko yashakaga kurimba ndetse bamwe bagiye batungurana bakaza bambaye mu buryo budasanzwe bwatangaje benshi.

IGIHE yakusanyije bimwe mu bidasanzwe byabaye muri iki gikorwa haba mu myambarire ndetse no mu myitwarire y’abitabiriye Kiss Summer Awards.

-  Juno Kizigenza na Ariel Wayz baserutse bafatanye agatoki ku kandi

Kuva mu minsi yashize mbere gato y’uko bahurira mu ndirimbo bise ‘‘Away’’, Juno Kizigenza na Ariel Wayz batangiye kugaragara cyane mu itangazamakuru bacuditse.

Muri iyo minsi, rimwe na rimwe bajyanaga i Karongi ku mazi kurya ubuzima, mbese badasigana nk’uko abakunzi bagendana agatoki ku kandi.

Aba bombi ku nshuro ya mbere bagaragaye baserukanye bitabiriye igitaramo. Ubwo bajyaga ahabereye igitaramo cya Kiss Summer Awards, bombi bari kumwe ubona akanyamuneza ariko kose.

Juno Kizigenza yari yambaye ipantalo, umupira n’ikote ndetse yambaye ingoferi ipfutse hose no mu maso igaragaza amaso n’umunwa gusa.

Uyu musore uri kuzamuka neza mu muziki, yanakomojweho na Bruce Melodie wegukanye igihembo cy’Umuhanzi w’Impeshyi. Melodie yavuze ko iyo bishoboka igihembo yahawe yari kukigenera Juno Kizigenza.

Ku nshuro ya gatatu Bruce Melodie yegukanye igihembo mu Cyiciro cy’Umuhanzi wakoze cyane mu mpeshyi (Best Summer Artist). Mu bo bari bahatanye harimo Social Mula, Juno Kizigenza, Butera Knowless na Meddy.

Mu ijambo rye yagize ati “Ndashaka gushimira abantu bose bankunda nta kindi mbaha uretse umuziki Imana yampaye ntawe nyisabye ndetse n’itsinda dukorana. Ndashimira Element, Madebeats n’abandi twakoranye. Iki gikombe ntwaye ndumva nagiha Juno Kizigenza.”

Ariel Wayz na Juno Kizigenza bagendanaga ndetse bafashe ifoto bahuje urugwiro

-  Madebeats yaserukanye umwambaro utangaje

Producer Mucyo David umaze kumenyekana nka Madebeats muri ibi birori yaserukanye umwambaro wo hejuru utangaje. Uyu musore yari yambaye umwenda ufite imisusire nk’iy’umutaka.

Mu kiganiro yahaye IGIHE yabajijwe kuri uyu mwambaro, avuga ko ari uwo yatekereje kwambara akiyambaza abakora imyenda bakawumufasha. Uyu mwambaro yavuze ko yawitiriye album ye nshya yise ‘Made in Kigali’.

Madebeats yatunguranye aza mu mwambaro udasanzwe yitiriye album ye ari gukora

-  Bwa mbere Nkusi Arthur n’umugore we bagaragaye mu ruhame

Ku wa 14 Kanama 2021 ni bwo Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Nkusi Arthur wamenyekanye nka Rutura yarushinze na Miss Muthoni Fiona, wabaye Igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, akaba n’Igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

Kuva ubwo nta na rimwe bari bakagaragaye mu ruhame. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo bwa mbere aba bombi bagaragaye baserukanye mu birori.

Nkusi Arthur yazanye muri iki gikorwa n'umugore we Muthoni Fiona

Mu tundi dushya twagaragaye muri ibi birori harimo n’imyambarire y’Umuraperi uzamukanye ingoga, Abijuru Lewis umaze kubaka izina nka King Lewis cyangwa Papa Cyangwe. Uyu musore wari uherekejwe na bagenzi be babana muri Rocky Entertainment barimo Kadafi Pro na Rocky Kirabiranye yaserutse yambaye amataratara ariho indabo.

Papa Cyangwe yaje yambaye amadarubindi ariho indabo

Indi nkuru wasoma: Bruce Melodie yabaye umuhanzi w’Impeshyi, My Vow ya Meddy ihigika izindi muri Kiss Summer Awards (Amafoto)

Aba banyamakuru ni bo bakiraga ibyamamare byitabiriye Kiss Summer Awards
Buri wese yari yakoze ku mwambaro akunda kurimbana
Ariel Wayz na Juno Kizigenza ubwo bageraga ahabereye iki gikorwa bari bafatanye agatoki ku kandi
Bruce Melodie (hagati) yari kumwe na Jado Kabanda (iburyo) wahoze ari umujyanama we ndetse na Billy Kapo ureberera inyungu Kenny Sol
Bruce Melodie ni uku yaserutse yambaye
Umuraperi Bulldogg ubwo yageraga ahabereye iki gikorwa
Confy yatowe nk'umuhanzi mushya w'impeshyi
Dj Brianne umaze kumenyekana mu bakobwa bavanga umuziki ni uku yaserutse yambaye
Element yari afite akanyamuneza, hari imbere yo gutangazwa nk'uwahize abandi ba-Producers mu Mpeshyi
Fireman ubwo yageraga ahabereye iki gikorwa muri Kigali Arena
Gabiro Guitar (wambaye ikote ry'umukara) na Sintex (wambaye umweru) bari baberewe
Gloria Mukamabano ukorera Televiziyo y'u Rwanda na we yitabiriye ibirori byahembewemo abanyamuziki bitwaye neza muri Kiss Summer Awards
Japhet na Etienne bazwi muri Bigomba Guhinduka ni uku baserutse
Juno Kizigenza na Ariel Wayz bamaze igihe bacuditse cyane
Keza na Cyuzuzo ubwo bakiraga mugenzi wabo Nkusi Arthur
Martina Abera ukorera KC2 yari muri ibi birori
Muyoboke Alex ni uku yaserutse yambaye
Niyitanga Olivier (ubanza iburyo) watangije inzu ihanga imideli ya Tanga Designs ni uku yaserutse yambaye
Niyo Bosco (ubanza iburyo) wari unahatanye mu cyiciro cy'abahanzi bashya ubwo yageraga ahabereye iki gikorwa
Uhereye iburyo, Umunyamakuru Keza na Cyuzuzo bakorana kuri Kiss Fm banakiraga ibyamamare byaje muri iki gihe ndetse n'aba KC2 barimo Kleppy na Abera Martina
Phil Peter na Social Mula bahuriye mu ndirimbo "Amata" ubwo bageraga ahabereye iki gikorwa
Phil Peter ubwo yageraga ahabereye iki gikorwa
Rocky Kirabiranya ni uku yaserutse yambaye
Rutura ubwo yageraga ahabereye iki gikorwa
Sintex agera ahabereye iki gikorwa
Symphony Band ni uku yaserutse yambaye
Umufotozi Promese Kamanda ubwo yageraga ahabereye iki gikorwa
Umuhanzikazi Linda Montez (ubanza ibumoso) yari yitabiriye iki gikorwa
Umunyamakuru Antoinette Niyongira agera ahabereye iki gikorwa
Umunyamakuru Kleppy Bertrand wa KC2 yari muri ibi birori
Umunyamakuru Martina Abera wa KC2 yari yabukereye muri ibi birori
Umunyamakurukazi Cyuzuzo Jeanne d'Arc yakiraga ibyamamare
Umunyamakurukazi Keza Joannah ni umwe mu bakiraga ibyamamare byaje muri iki gikorwa
Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru Nkusi Arthur benshi bamaze kumenya nka Rutura ubwo yatambukaga ku itapi itukura
Umwambaro wa Madebeats yawise Made in Kigali watangaje benshi Aha yinjiraga ahabereye itangwa ry'ibihembo bya Kiss Fm ari kumwe n'abarimo Dj Pius
Ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya kane
Abakobwa b'ibizungerezi bari babukereye muri ibi birori
Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Arena, isanzwe yakira abafana ibihumbi 10

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .