00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima si ugutwika! Impanuro za Amb. Joe Habineza wizihiza imyaka 33 ishize arushinze

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Kanama 2021 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Ibyishimo ni byose mu muryango wa Ambasaderi Habineza Joseph uri kwizihiza imyaka 33 ishize arushinze n’umugore we Kampororo Kajyambere Justine bashyingiranywe tariki 13 Kanama 1988.

Mu kwizihiza uyu munsi, Amb. Habineza yibukije abakiri bato bifuza kurushinga n’abari gukora ubukwe muri iyi minsi ko bakwiye gukurikira urukundo rwa nyarwo rudafite ikindi rushingiyeho, yongeraho ko ubuzima atari umunyenga.

Yifashishije imvugo y’ab’ubu cyangwa igezweho, Amb. Habineza yagize ati “Ubuzima ntabwo ari ugutwika ubundi mukimanukira, ubuzima bwa babiri ni ukwizerana no kubabarirana. Ntabwo turi abamarayika.”

Uyu mugabo afite amateka yihariye kuko yabaye mu myanya itandukanye mu buyobozi bukuru bw’igihugu nk’aho yabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Nubwo yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zamusabaga kugira akazi kenshi, ntabwo kigeze gatuma yibagirwa umuryango we, ndetse amarangamutima ye abamukurikira bakunda kuyabona ku mbuga nkoranyambaga.

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 33 ishize arushinze n’umugore we, Amb. Habineza yasangije abamukurikira amafoto y’ibihe by’ubukwe bwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Amb. Habineza, yavuze ko yishimiye kuba amaze iyi myaka yose abana n’umugore we.

Yagize ati “Iyi myaka isobanuye ibintu byinshi cyane, ariko iby’ingenzi ni ugukundana no kwihanganirana!”

Uyu mugabo uzwiho gutebya cyane, abajijwe ikintu atajya yibagirwa mu bukwe bwe, yagize ati “Ikintu ntajya nibagirwa ni ukuntu ababyeyi badukoreye ubukwe kuko twe nta mafaranga twari dufite.”

Ku kijyanye n’ibanga asanga rifashije urugo rwe kuramba, Ambasaderi Habineza yavuze ko ari "urukundo nyarwo rudashingiye ku bintu kuko twafatanyije kubishaka. Irindi ni ugusenga!”

Mu myaka 33 Amb. Habineza amaranye n’umugore we, babyaranye impanga inshuro ebyiri, bafitanye abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Amb. Habineza w’imyaka 57 yinjiye muri politiki mu 2004 ubwo Perezida Paul Kagame yamugiriraga icyizere akamuha inshingano muri Guverinoma, ayobora Minisiteri y’Umuco na Siporo yamazemo imyaka hafi irindwi, aza kwegura mu 2011.

Yongeye kugaruka kuri uyu mwanya muri Nyakanga 2014 awuvaho muri Gashyantare 2015. Mbere yaho yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Mu myaka ya vuba Amb. Habineza yagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwishingizi, Radiant Yacu, yavuyemo umwaka ushize.

Urukundo rudafite icyo rushingiyeho, kwizerana no kubabarirana ni ryo banga ritumye umuryango wa Amb. Habineza umaranye imyaka 33
Tariki 13 Kanama 1988 ubwo Amb. Habineza yakoraga ubukwe n'umugore we
Impapuro z'ubutumire zigaragaza ko ubu bukwe bwabaye tariki 13 Kanama 1988. Muri icyo gihe zari zihagazeho
Amb. Habineza yavuze ko imyaka 33 amaranye n'umugore we isobanuye ibintu byinshi cyane, ariko iby'ingenzi bikaba ugukundana no kwihanganirana
Uyu muryango wibarutse impanga inshuro ebyiri, aha bari bateruye imfura zabo
Amb. Habineza yagiye ahabwa inshingano zitandukanye
Amb. Habineza n'umugore we bamaranye imyaka 33 bashyingiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .