00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwa Keza Naomi utarahiriwe muri Miss Rwanda 2021

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Keza Naomi Esther witabiriye Miss Rwanda mu 2021 ariko ntarenge amajonjora yo mu ntara yahishuye uko yakuranye inzozi zo kuzaba umunyamideli ukomeye mu gihugu no hanze yacyo.

Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye 1K Studio yavuze ko ari umuntu usabana cyane n’inshuti, ariko umuntu umubonye bwa mbere cyangwa batamenyeranye akaba atapfa kumwisanzuraho.

Ati “Nakuze ntishimiye uwo ndiwe mu buryo ngaragara kuko numvaga ahantu hose ngeze abantu bancira urubanza uko meze. Kera uko nari meze numvaga bitanshimishije. Gusa nyuma, nize kumva ko ndi umuntu nk’abandi. Ntabwo nasaga nk’abandi. Inshuti zanjye zarambwiraga ngo ndananutse nkumva nta cyizere nifitiye ariko nyuma naje kwiyakira. Natangiye gukora siporo nshaka ko nakwiyizera. “

Avuga ko nyuma yaje kwikunda ndetse agatangira gukora siporo ku buryo yatangiye gukunda uko ameze.

Ati “Nikunze uko meze kose ntitaye ku magambo mabi abandi bambwiraga. Umuntu uri guca mu byo naciyemo uyu munsi namugira inama yo gutangira kwikunda agakoresha amagambo mabi bamubwira nk’intwaro yamugeza imbere.”

“Ntabwo uri ku Isi ngo ushimishe abandi ahubwo urahari ngo wishime. Nsigaye numva ko ndi umuntu nk’abandi. Icyo abandi bakuvugaho nabo bafite intege nke zabo. Twese Imana yaturemye hari impamvu.”

Uyu mukobwa yitabiriye Miss Rwanda uyu mwaka ashaka gutsinda ubwoba asanganywe ariko agarukira mu majonjora yo mu ntara.

Ati “Nabitekereje igihe kinini nkajya numva mfite ubwoba ariko cyari ikintu nshaka kugerageza nkahangana n’ubwoba bwanjye [...] Kuba narabitinyutse kuri njye ni ikintu gikomeye.”

Keza Naomie Esther yavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Akiri umwana muto yashakaga kuzaba umunyamideli.

Keza ntiyahiriwe na Miss Rwanda yitabiriye mu 2021
Uyu mukobwa ashishikariza abantu kutagendera ku byo abandi babatekerezaho cyangwa ibyo bababwira ahubwo bakaba bo
Uyu mukobwa yitabiriye Miss Rwanda mu 2021 ntiyahirwa no kwegukana ikamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .