00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwa Ishimwe Sonia wabaye Nyampinga w’Umurage

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Ishimwe Sonia wabaye Nyampinga w’Umurage (Miss Heritage), ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda uyu mwaka gusa ntabwo yabashije kuryegukana.

Ishimwe yambitswe ikamba rya Miss Heritage muri Werurwe uyu mwaka mu birori Ingabire Grace yambikiwemo ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Uyu mukobwa agaragara nk’utuje kandi ucisha make ariko na none akaganira ku muntu yamaze kwisanzuraho. Iyo yivuga agaragaza ko atinya guhemukira inshuti magara ye kandi akunda gushyira umuco imbere kuko kuri we ariryo shingiro ry’ubuzima bwa buri wese.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagaragaje byinshi ku buzima busanzwe. Yabajijwe ibyishimo byuzuye kuri we asubiza ko ari uko yaba ameze neza nta kibazo cy’ubuzima afite.

Ati “Ibyishimo kuri njye ni ukuba ndi muzima nta kibazo na kimwe mfite mbe numva meze neza.”

Avuga ko umuntu yishimira ari wa wundi ufite intego y’ibyo yifuza kugeraho, ukora cyane kandi akaba ari uwo kwizerwa. Ni umukobwa wikunda cyane ku buryo iyo abajijwe ko aramutse apfuye akagaruka ku Isi , icyo yakwifuza kugaruka aricyo, avuga ko yakwifuza kuza ariwe.

Ishimwe iyo muganira akubwira ko akunda umuntu uharanira guhora ari uwo kwizerwa kandi wihesha agaciro mu bikorwa bye byose bya buri munsi.

Ati “Ikintu cya mbere nkundira umuntu ni ukuba yihesha agaciro mu byo akora byose.”

Uyu mukobwa avuga ko ikintu kimutwara umwanya munini ari ugusoma kandi yishimira inshuti zimubwiza ukuri zitamuryarya. Igihe yishimye mu buryo bukomeye ni ubwo yahabwaga ikamba rya Miss Heritage.

Yavuze ko ikintu yibuka akiri umwana agaseka ari ubwo yigeze kwitwika akoresheje ipasi. Ati “ Nigeze gufata ipasi nshaka kumva niba igishyushye noneho mpita nyishyira ku itama ndashya hazaho n’agakovu kumukara.”

Avuga ko Perezida Kagame bahuye nta kintu yamusaba kuko yakoze byinshi ahubwo yamushimira cyane kubera aho yavanye igihugu naho kigeze.

Uyu mukobwa ashishikariza urubyiruko gukunda umuco kuko ariwo shingiro ry’igihugu.

Ati “Indangagaciro niyumvamo kurusha izindi ni ugusigasira umuco nyarwanda. Umuco nicyo abantu babura ntibabe icyo bari bo. Ndajwe ishinga no gushishikariza urubyiruko gukunda umuco nyarwanda kuko arirwo Rwanda rw’ejo hato na hato umuco wacu utazibagirana.”

Ishimwe arateganya gutangiza imishinga cyane ishingiye ku biganiro by’umico akinoza ariko azatangira mu gihe cya vuba. Ni ibikorwa azakora ku bufatanye na IGIHE mu mujyo w’ubukangurambaga bwo kumenyekanisha umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo.

Ishimwe Sonia yabaye Nyampinga w'Umurage muri Miss Rwanda
Uyu mukobwa agiye kumarana umwaka ikamba rya Miss Heritage
Ishimwe Sonia ashimira Perezida Paul Kagame kubera aho u Rwanda rugeze uyu munsi
Uyu mukobwa ashaka gutangiza ubukangurambaga bwo gushishikariza abiganjemo urubyiruko guha agaciro umuco nyarwanda

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .