00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bushaririye bwa Mugunga, umuhanzi ucuruza avoka i Dubai

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Ugushyingo 2021 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Mugunga Christian umuhanzi wahisemo gukora umuziki gakondo akaba akorera ubushabitsi i Dubai, yahishuye ubuzima bushaririye yanyuzemo mbere yo gufatisha ubuzima muri uyu mujyi amazemo imyaka 14.

Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo ye ya kane yise ‘Kiberinka’, yahishuriye IGIHE ubuzima yabanje kubamo mbere gato akigera Dubai.

Mu 2007 nibwo Mugunga yerekeje i Dubai gushakisha ubuzima, iki gihe yari afite impamba y’amadorari 11.

Akigera ku kibuga cy’indege cy’i Dubai, yari yizeye ko uwamwakiriye anamucumbikira, icyakora asanga atari ko bimeze.

Ati “Nasanze Dubai nta muntu ucumbikira undi, ubuzima bugoye. Icyo gihe naraye hanze ya Hotel amajoro abiri, ku munsi wa gatatu umuntu wari wambonye hafi aho ampa akazi ko kumuterurira imizigo ntangira gukora gutyo.”

Uyu musore avuga ko kuva icyo gihe yatangiye kubona imirimo yo gufunga imizigo, akazi yavuyeho agatangira ako gusemurira abarangura ibicuruzwa bitandukanye.

Iki gihe kugira ngo akazi kagende neza, Mugunga utari ufite aho kuba yaje kubona uwemera kumucumbikira ariko amusaba kugwatira passport ye.

Ati “Ngitangira akazi nabonye umuntu uncumbikira ariko ansaba kugwatira passport yanjye, icyakora nyuma y’amezi abiri nari maze kwishyura amafaranga yose nsubijwe ibyangombwa byanjye.”

Mugunga ahamya ko nyuma y’imyaka ibiri y’uburibwe bw’akazi, akora amanywa n’ijoro agambiriye kubona icyatunga umuryango we, uwinjiye i Dubai afite amadorari 11 yatahanye imodoka ebyiri zo kugurisha ubuzima butangira guhinduka gutyo.

Uko imyaka yagiye yicuma niko yagiye akora imirimo itandukanye kuri ubu akaba asigaye ari umucuruzi wa avoka akura mu Rwanda akazijyana i Dubai.

Aka ni akazi Mugunga agiye gufatanya no gukora umuziki, aho yifuza gushyira itafari rye ku iterambere ry’umuziki gakondo.

Mugunga uririmba umuziki gakondo akaba umushabitsi i Dubai, yakomoje ku buzima bushaririye yanyuzemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .