00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwahuye n’abari gutegura irushanwa rya ‘Miss High School Africa USA’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Nzeri 2021 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Abayobozi ba Miss Rwanda bari muri Leta Zunze Ubumwe bagiranye ibiganiro n’abari gutegura irushanwa rya Miss High School Africa USA.

Berekeje mu minsi ishize ubwo bari bitabiriye ubukwe bwa Miss Bahati Grace kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nzeli 2021.

Ni irushanwa byitezwe ko rigiye gutangizwa n’umushoramari wo muri Amerika, Ashley Shumba, usanzwe ufite ikompanyi zitwara ibintu.

Miss High School Africa USA ni irushanwa rishya ariko rigamije guteza imbere abana b’abakobwa bakiri bato batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko baraturutse muri Afurika.

Shumba ugiye gutangiza iri rushanwa, yavuze ko kuritangiza biri muri gahunda yihaye nk’umunyafurika wifuza kugira icyo akorera umugabane we.

Iri rushanwa bitegura gutangiza vuba aha, rizagirira akamaro. Bimwe mu byo ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwabwiye IGIHE ko bwaganiriyeho n’abari kuritegura, ni ibihembo bizagenerwa abazegukana amakamba.

Umukobwa uzaba yatsinze azajya ahabwa ibihembo bitandukanye birimo umushahara wa buri kwezi utaratangazwa ingano, inzu yo kubamo umwaka wose mu Mujyi wa Philadelphia, ubwishingizi bw’ubuzima; aho gukorera; imikufi; gutunganyirizwa imisatsi n’ibindi bijyana nabyo hamwe n’izindi mpano zitandukanye.

Harimo kandi kwishyurira batatu ba mbere amashuri muri kaminuza zo muri Amerika ari nacyo gihembo nyamukuru.

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda buvuga ko bwatumiwe n’uyu mushoramari wari waramenye amakuru y’uburyo irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kugera ku rwego rwiza kandi mpuzamahanga by’umwihariko rikaba rigamije guteza imbere umwana w’umukobwa.

Mu biganiro bagiranye harimo kurebera hamwe uburyo bw’imikoranire yaba ari ku marushanwa ndetse no ku bikorwa bikorerwa abatsindiye ibihembo n’amakamba mu marushanwa yombi.

By’umwihariko ariko kandi haganiriwe ku buryo abagaragaje impano zidasanzwe muri aya marushanwa bafashwa kwiga cyangwa kuzibyaza umusaruro birushijeho binyuze muri ubu bufatanye.

Umuvugizi wa Miss Rwanda, Nimwiza Meghan, mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Miss Rwanda ni irushanwa ribereyeho Abanyarwanda by’umwihariko abaryitabira no kubakura ku rwego rumwe ribageza ku rundi. Tuzakomeza gushyira ingufu mu bintu byose byatuma umwana w’umukobwa atera imbere kandi akiyubaka kuko niyo ntego y’irushanwa.”

Uyu mukobwa uvugira irushanwa rya Miss Rwanda yavuze ko nk’ubuyobozi bishimiye ubu butumire ndetse bahamya ko ari ikimenyetso cy’uko ibyo bakora hari ababibona neza.

Ati “Twe nk’abategura irushanwa rya Miss Rwanda biradushimisha cyane iyo tubona ibikorwa byacu byishimirwa n’abantu batandukanye noneho bikaba bigeze naho amwe mumarushanwa mpuzamahanga yifuza gukorana natwe bya hafi, ni ishema kuri twe ndetse no ku gihugu cyacu muri rusange.”

Usibye ibi ariko ibiganiro byabaye hagati y’impande zombi byanagarutse ku mikoranire ya hafi by’umwihariko mu mishinga isanzwe ya Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda.

Nimwiza Meghan ushinzwe itangazamakuru muri Miss Rwanda aganira n'ubuyobozi bwa ‘Miss High School Africa USA’
Iradukunda Elsa ushinzwe abaterankunga muri Miss Rwanda yari kumwe na Nimwiza Meghan muri iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .