00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuvanganzo bwa Michael Makembe, umusore w’impano ihambaye mu gutunganya indirimbo (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Nyakanga 2021 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Ku myaka 23, Michael Makembe [Ishimwe Michael] ni umwe mu basore bafite impano yihariye mu kuririmba, gucuranga no gukora indirimbo zifite umwihariko wo guhuza injyana za kizungu n’iza Kinyarwanda maze bikaryohera benshi.

Uyu musore yatangiye umuziki kera afite imyaka 10 ariko abikora bya cyana, bivuze ko amaze imyaka 13 mu rugendo rwe mu muziki, rurimo igice kimwe cy’imyaka itatu yamaze akarishya ubwenge mu Ishuri ry’Umuziki ku Nyundo.

Bitandukanye n’abandi benshi, we ibyo akora ntabwo bipfa kwizana kuko iyo ashaka kugira igihangano ajya ahitaruye Umujyi wa Kigali mu cyaro aho ahura na bamwe mu bantu baririmba gakondo, bikamufasha kubona ibitekerezo bishya byo gukoresha mu bihangano.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yatangiye kwiyumvamo umuziki cyane aba muri Uganda aho yigaga amashuri yisumbuye.

Ati “Natangiye gukora umuziki mba muri Uganda. Nigaga mu mashuri yisumbuye. Nahuraga n’abantu bafite imico itandukanye yo mu bindi bihugu. Umuziki niwo wari ururimi rwanjye. Ahantu nari naragiye ntaramenyera kuvuga Icyongereza neza, kuvugana n’abantu bigoye ariko umuziki wari uhari ku bwanjye.”

Avuga ko aya mashuri ayasoje yagarutse mu Rwanda, nyuma akaza kwitabira irushanwa ryo gushakisha abajya kwiga mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo ari nabwo yaje gutsinda akajyayo.

Ati “Nsoje amashuri yisumbuye nagarutse mu Rwanda, nabonye amahirwe yo kujya kwiga umuziki. Umunsi umwe barampamagara, ko natsinze mama wanjye ampatira kujyayo. Ubwo najyaga ku Nyundo umuziki wari urimo ibintu byinshi bicanganye. Kuko aho nabaga ndi wari kuririmba nabi ntihagire ubyitaho, waririmba usiga ingoma ntibabimenye ariko hariya ho ibyo byose babyitagaho. Ariko nari mwiza mu gukora free style.”

Akomeza avuga nyuma batangiye kujya bamwigisha ibintu byose byamugoraga, atangira kugira ubundi bumenyi. Nyuma yo gusoza ishuri ry’umuziki yatangiye kujya ajya mu bitaramo abantu benshi bakamubwira ko yitwara neza ku rubyiniro.

Ati “Buri umwe yarambwiraga ati Michael witwara neza ku rubyiniro. ucuranga guitar neza, uri umunyarwanda ? bakanyibwira bakambwira ko umuziki wanjye ufite umwihariko.”

“Rero nyuma maze kubona ko abantu bamwe babikunze ntangira gushyiramo imbaraga. Ku Nyundo nahigiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga. Ibintu nkora abantu barabishima ariko ugasanga barambwira bati ibi nibyo twari dukeneye, gukora gakondo ariko irimo utuntu tudateye irungu.”

Makembe avuga ko mbere atakundaga injyana gakondo, gusa mu 2018 ahitamo kuyihuza n’umuziki akunda kandi yiyumvagamo wo hanze, kugira akore ikindi kintu gifite umwihariko kandi kiryoheye amatwi.

Mu ndirimbo yakoze, hakundaga kumvikanamo izina Sebuja w’icyembe ariko ubu yarahinduye nyuma yo kumva ko ari igice aheza.

Ati “Izina nafashe bwa mbere ni ‘Sebuja w’icyembe’ . Bashakaga kunyita ‘Umwami w’icyembe’ ariko ntabwo nabishakaga kuko rirakoreshwa cyane. Icyo izina nafashe rivuze ni uko ari njye ‘nyiri injyana’ nkora. Nashatse ikindi kintu abantu bajya banyita kikanumvikana mu ndirimbo ariko nakoze. Ikintu cya gakondo. Nibwo nahisemo ‘Sebuja w’iyi njyana’.”

Makembe, ibihangano bye abikorera muri Studio ya TBK Records ikorera mu Kiyovu.

Icyembe ni kimwe mu bikoresho uyu musore akunda gukoresha cyane mu kuvanga umuziki gakondo ndetse n'uwo hanze
Iyo ashaka kubona inganzo ya nyayo ajya hanze ya Kigali
Makembe agura ibintu byose bifite aho bihuriye n'umuco gakondo
Makembe ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite impano itangaje
Makembe akora umuziki ufite umwihariko
Makembe akunze kwiyita sebuja w'icyembe
Mr Eazi aheruka mu Rwanda barahuye
Makembe yize umuziki ku Nyundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .