00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutumwa Miss Ishimwe Sonia yageneye urubyiruko ku munsi w’Umuganura

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Kanama 2021 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Nyampinga w’umuco n’umurage (Miss Heritage) muri Miss Rwanda 2021, Ishimwe Sonia yasabye urubyiruko gusigasira ibyiza Igihugu cyagezeho anabasaba kwimakaza umuco n’indangagaciro mu byo bakora byose kugira ngo umusaruro wabyo wiyongere.

Ni ubutumwa bwasohotse ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa rya Miss Rwanda aho uyu mukobwa yanasabye urubyiruko kuganuza abadahagaze neza mu bushobozi.

Muri ubu butumwa Miss Ishimwe Sonia wegukanye ikamba rya Nyampinga w’umuco n’umurage (Miss Heritage) yagize ati “Nifurije Abanyarwanda bose umunsi mwiza w’Umuganura.”

Yakomeje asaba urubyiruko kuzirikana umuco n’indangagaciro mu byo bakora byose, ati “Rubyiruko rungano, tube intangarugero mu gusigasira ibyiza Igihugu cyagezeho. Twimakaze umuco n’indangagaciro mu byo dukora kugira ngo umusaruro wabyo wiyongere, kandi tunagire umutima wo gusangira n’abatabifite.”

Nubwo ariko akangurira abantu kuganuzanya, Miss Ishimwe yasabye urubyiruko gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ati “Tuganuzanye tuzirikana ko Covid-19 ikiri hafi yacu. Umunsi mwiza w’umuganura!”

Ishimwe Sonia wari mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021, yifatanyije na Miss Kayirebwa Marie Paul wegukanye ikamba rya Miss Popularity basangiye n’abaturage bo mu karere ka Gasabo bagizweho ingaruka na #Gumamurugo.

Ishimwe Sonia wegukanye ikamba rya Nyampinga w'Umuco n'umurage muri Miss Rwanda 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .