Ubutumwa bw’agahinda Aurore Kayibanda yandikiye musaza we umaze imyaka irindwi yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Ukuboza 2019 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Miss Aurore Kayibanda yageneye ubutumwa bubabaje Hirwa Henry, umubyinnyi akaba n’umwe muri batatu bari bagize itsinda ry’abariribyi rya KGB witabye Imana mu 2012.

Kayibanda yanditse yagaragazaga agahinda n’umubabaro afite nyuma yo kuba yarapfushije musaza we yakundaga mu 2012 ndetse na se uherutse kwitaba Imana.

Ubutumwa yanditse bwagiraga buti “Hirwa ndagukumbuye cyane. Uyu munsi nisanze ndi kumva indirimbo zawe nanabyina nk’uko wabikoraga, ndetse ndi kunywa icyo wakundaga cyane […] natekereje ibiganiro uri kugirana na Papa hariya, yari aguhangayikiye mu minsi ye ya nyuma yarabimbwiye. Ndabakunda kandi ndabakumbuye mwese kugeza igihe tuzongera tugahura.”

Hirwa yitabye Imana kuwa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2012 arohamye mu kiyaga cya Muhazi. Uyu musore yitabye Imana afite 27 ni nawe muvandimwe rukumbi Miss Mutesi Aurore Kayibanda yari afite.

Ku wa 19 Kanama 2019, Aurore Mutesi Kayibanda wabaye nyampinga w’u Rwanda 2012 nabwo yapfushije se, waguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Musaza wa Aurore Kayibanda, Hirwa Henry yitabye Imana ku wa 1 Ukuboza 2012
Mutesi Aurore yagaragaje agahinda kubera urupfu rwa musaza we n'umubyeyi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza