Uburyohe bw’umuziki gakondo n’umuhamirizo: Ibidasanzwe mu gitaramo ‘Inganzo Yaratabaye’ cya Jules Sentore

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Kamena 2019 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Icyoyitungiye Jules Bonheur uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Jules Sentore ari kwitegura igitaramo cy’akataraboneka cyiswe ‘Inganzo Yaratabaye’ kizaba ku wa 5 Nyakanga 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

Uyu muhanzi muri iki gitaramo azahuriramo n’abandi bakomeye barimo Masamba Intore, Ibihame Cultural Troup, Gakondo Group ndetse n’itsinda rimaze kwamamara muri diaspora ryitwa Ingangare ryo mu Bubiligi.

Ni igitaramo amaze igihe kinini yitegura ndetse ubu imyiteguro irarimbanyije aho uyu muhanzi avuga ko kizaba kirimo uburyo budasanzwe bw’umuziki wa gakondo.

Jules Sentore yabwiye IGIHE ko impamvu nyamukuru yacyo ari uko yahoze arota kuzakora igitaramo cyuje uburyohe, umuhamirizo, ibisigo n’ibindi byerekeye gakondo.

Ati “Icyanteye gukora iki gitaramo ni uko ari ibintu nari maze igihe ntegura, impamvu nyamukuru ni ibirebana na gakondo ndetse n’umuco wacu, buri gihe mba nifuza ko habaho igitaramo kinini kandi gifite umujyo wa gakondo n’umuco wacu nkumva ko igitaramo nakora kiri ku rwego rwo hejuru.”

Arongera ati “Nahisemo kugikora mu mpeshyi kuko aba aricyo gihe cyo kwidagadura abantu bumva basohoka. Ni igihe cyiza. Umuhanzi ntabwo yakwifuza gukora igitaramo igihe abantu bahuze.”

Jules Sentore yavuze ko umwihariko w’iki gitaramo ari uko gishingiye kuri gakondo.

Ati “Umwihariko muri iki gitaramo ni uko kizaba gishingiye kuri gakondo, twumva ko kizaba kirimo gutarama, umuco wacu, imvugo nyarwanda; ikijyanye n’umuco cyose kizaba gikubiyemo. Ni igitaramo giteguye neza. Abakizamo icyo bakwitega ni ugutaramo bigatinda, bashoboye kuba bacinya akadiho. Bazaze dutarame tubyine indirimbo z’iwacu.”

Uyu muhanzi avuga ko ubu atatangaza niba iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka gusa yemeza ko bazabivugira mu gitaramo. Kwinjira bizaba ari 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 30 000 Frw mu y’icyubahiro ndetse na 200 000 Frw ku mezi y’abantu umunani.

Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Gakondo’

Umva indirimbo nshya ya Jules Sentore yise ’Imbere ni heza’

Jules Sentore ari kwitegura igitaramo gikomeye yise 'Inganzo Yaratabaye'
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bakiri bato bimariyemo umuziki gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza