Uburyo waha The Ben na Angel amahirwe mu bihembo bya Radio y’Abafaransa

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 Nzeri 2016 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Mugisha Benjamin [The Ben] na Angel Mutoni batoranyijwe mu bahanzi icumi ba mbere muri Afurika bahataniye igihembo cya Prix Découvertes gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa.

Iri rushanwa ngarukamwaka rihuza abahanzi b’abanyempano muri Afurika uwa mbere agahabwa igihembo gikomeye cy’amayero ibihumbi icumi [10,000 euros], gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye umuhanzi ategurirwa mu Mujyi wa Paris.

Igihembo cya Prix Découvertes gihabwa umuhanzi watowe cyane binyuze ku rubuga rwa internet rw’irushanwa [http://www.prixdecouvertes.com/fr/vote ] hakiyongeraho amanota afite ijanisha rinini atangwa n’itsinda ry’abahanga mu muziki baba bagize akanama nkemurampaka.

The Ben uri mu bahanzi bageze mu cyiciro cya nyuma cya Prix Découvertes yasabye ko abafana be bose n’abashyigikiye iterambere ry’umuziki nyarwanda kumutora inshuro nyinshi zishoboka kugira ngo abashe kwegukana igihembo.

Yagize ati “Icyo nsaba ni ubufasha u Rwanda rukigaragaza nk’igihugu gifite abanyamuziki babishoboye, inshuti zanjye hirya no hino ku Isi, abakunda umuziki wacu bose ndabasaba ko banjya inyuma mu marushanwa akomeye ya Radio RFI ahitamo umuhanzi utsindira Prix Découvertes.”

Yongeyeho ati “Ubuhanga mu muziki burahari, ikindi kandi gutoranywa umuntu akaboneka mu bahanzi icumi ba mbere muri Afurika nabyo ntibyoroshye na gato, igisigaye ni uko bantora inshuro zose zishoboka ni byo bizaduhesha amahirwe.”

The Ben ukorera umuziki muri Amerika ahagarariye u Rwanda afatanyije na Angel Mutoni umuraperi ubarizwa mu itsinda rya BMCG. Aba bombi mu bahanzi icumi bo ku Mugabane wa Afurika bemerewe guhatanira iki gihembo uyu mwaka.

Mutoni Angel na we yabwiye IGIHE ko afite icyizere ko azatsinda ariko agasaba ko Abanyarwanda bose bashyigikira abahanzi babo nk’uko abo mu bindi bihugu bari kubigenza binyuze kuri Internet. Yavuze ko ari ishema kubona umuhanzi w’u Rwanda ahaganganye n’abo mu bindi bihugu bisanzwe bifite umuziki uzwi ku Isi.

The Ben na Angel bavuze ko bafite icyizere cyo kuzahagararira igihugu neza Imana yabiha umugisha umwe muri bo akaba yakwegukana igihembo gikuru.

Abahanzi 10 bahatanye uyu mwaka ni:

- As Gang (Côte d’Ivoire) Retour ligne manuel
- Pamela Badjogo (Gabon/Mali) Retour ligne manuel
- Atis Constant (Haïti) Retour ligne manuel
- Daba (Sénégal) Retour ligne manuel
- Kandia Kora (Guinée) Retour ligne manuel
- Minah (Madagascar) Retour ligne manuel
- Angel Mutoni (Rwanda) Retour ligne manuel
- Soul Bang’s (Guinée) Retour ligne manuel
- Stella Afro (Madagascar) Retour ligne manuel
- The Ben (Rwanda)

Iri rushanwa rimaze gutsindirwa n’abahanzi bakomeye muri Afurika mu myaka rimaze kuba, ryatwawe na Tiken Jah Fakoly (Côte d’Ivoire),Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali) na Maurice Kirya (Uganda).

Itora ry’abafana rizasozwa kuwa 19 Ukwakira 2016, akanama nkemurampaka kayobowe na Kery James kazaterana ku itariki ya 4 Ugushyingo 2016 kazatanga amanota ku bahatana hongerweho n’ayavuye kuri internet mu bafana.

Mu mwaka wa 2013 Mani Martin wo mu Rwanda yararyitabiriye ariko ntiyabasha gutsinda. Uyu mwaka u Rwanda rufitemo abahanzi babiri basaba ko abafana babo babashyigikira bakabatora hano.

Tora The Ben na Angel mu bihembo bya Prix Decouvertes

Angel Mutoni witegura gusohora indi mixtape ahatanye muri Prix Découvertes

I Am In Love, indirimbo ya The Ben iri mu irushanwa

Betray My Heart ya Angel Mutoni nayo iri mu irushanwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza