Umunyamakuru Mike Karangwa ntiyabonetse mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2020 i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Mutarama 2020 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Mike Karangwa wamamaye cyane mu marushanwa yo gutora nyampinga w’u Rwanda wari uri mu kanama nkemurampaka kazengurutse intara zose mu irushanwa ry’uyu mwaka, yasimbujwe Dr Higiro Jean Pierre.

Abanyamakuru Mike Karangwa, Evelyne Umurerwa na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, nibo batangiranye n’ijonjora ryo gushakisha umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, bagize akanama nkemurampaka.

Banyuze mu Ntara zose ariko mu Mujyi wa Kigali hajemo impinduka aho Dr. Higiro Jean Pierre wakunze kwitabazwa inshuro nyinshi mu kanama nkemurampaka yasimbuye Mike Karangwa wagize ikibazo cy’uburwayi.

Dr Higiro Pierre wasimbujwe Mike Karangwa ni umuganga ukorera mu Bitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera. Yateguye Miss Campus muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2005. Ari mu bagize uruhare mu gutegura amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mutesi Jolly ategura ibiganiro bizwi nka Inter-Generation. Mu mwaka ushize yahawe igihembo cy’umukobwa ubonwamo icyizere na benshi (Best Female Celebrity Influencer).

Umurerwa Evelyne amaze imyaka isaga 20 mu mwuga w’itangazamakuru, ari mu batoye ba Nyampinga muri Kaminuza y’Imari n’Ubukungu (SFB).

Dr Higiro Jean Pierre niwe wasimbuye Mike Karangwa mu kanama nkemurampaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza