00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburanga bwa Houssina Urugeni wifuza guhesha u Rwanda ishema muri Miss Africa France 2021 -Amafoto

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Houssina Urugeni Sinderibuye wavuye mu Rwanda afite imyaka ibiri, ari mu bakobwa umunani bari guhatanira ikamba rya Miss Africa France 2021, irushanwa ngarukamwaka ritora umukobwa uhiga abandi uburanga mu Banyafurika batuye mu Bufaransa.

Ni irushanwa byari byitezwe ko riba mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ryakunze kwimurwa kugeza ubwo hatangajwe ko itariki ntakuka yo gutanga ikamba ari ku wa 9 Ukwakira 2021.

Muri iri rushanwa, Urugeni uhagarariye u Rwanda ahataniye ikamba n’abakobwa bakomoka muri; Mali, Tchad, Côte d’Ivoire, Guinée-Bissau, Cameroun, Cap Vert na Nigeria.

Uyu mukobwa w’imyaka 20, yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu 2000.

Afite imyaka ibiri gusa y’amavuko, iwabo bagiye gutura mu Bufaransa. Yakuriye mu Mujyi wa Rennes ari naho atuye kugeza ubu.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, yavuze ko kuba yaragiye i Burayi ari muto cyane, byatumaga ahorana amatsiko yo gusura igihugu cyamwibarutse. Mu 2017 nibwo yagarutse mu Rwanda, yishimira iterambere rwagezeho.

Yakomeje ati “Natunguwe n’uko ari igihugu gisa neza, gifite umutekano ariko by’umwihariko kiri kwihuta mu iterambere.”

Urugeni utuye mu Bufaransa, ni umunyeshuri muri Kaminuza aho akurikirana amasomo mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Houssina Urugeni Sinderibuye yavuye mu Rwanda afite imyaka ibiri
Uyu mukobwa yakuriye mu Mujyi wa Rennes mu Bufaransa ari naho atuye kugeza ubu
Houssina Urugeni Sinderibuye ari guhatanira iri kamba ku myaka ye 20
Mu buzima busanzwe Urugeni ni umunyeshuri muri Kaminuza aho akurikirana amasomo mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga
Urugeni ahatanye n'abandi bakobwa barindwi baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika
Mu buzima bwe uyu mukobwa avuga ko afite inzozi zo kwegukana ikamba ry'ubwiza
Nubwo asigaye atuye ku mugabane w'Uburayi, uyu mukobwa yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze
Urugeni aheruka mu Rwanda mu 2017 ubwo yari aje gusura igihugu cye cy'amavuko
Ikamba uyu mukiobwa ari guhatanira ryakabaye ryaratanzwe mu ntangiriro za 2021, ariko kubera ingaruka za Covid-19 ryakunze kwigizwa inyuma
Houssina Urugeni Umunyarwandakazi uri guhatana muri Miss Africa France 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .