00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburanga bw’Abanyarwandakazi bazagaragara mu mukino ‘Wife Material’ wa Eric Omondi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Uwase Vanessa w’i Rubavu ukorera ubucuruzi i Goma na Umuringa Carole Duran umurika imideli i Kigali, nibo banyarwandakazi bazagaragara mu mukino ‘Wife Material’ wa Eric Omondi.

Wife Material ni umukino w’urwenya ukinwa Eric Omondi ashakisha umukobwa wamubera umugore.

Batoranyijwe mu bandi bo mu Rwanda bari basabye uyu munyarwenya kuzawugaragaramo.

Barimo Irène Murebwayire usanzwe ari umunyamideri wanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Umuringa yabwiye IGIHE ko kwitabira uyu mukino ari amahirwe kuri we kuko bizamura izina rye nk’umunyamideli wamamariza ibigo bitandukanye.

Ati “Omondi ni umunyarwenya ukomeye muri Kenya, afite umukino uzatambuka kuri Netflix n’ahandi henshi, kuba naratoranyijwe muri benshi bitabiriye ni amahirwe kuko bizamfasha gukuza impano yanjye yo kumurika imideli.”

Uwase we yavuze ko kugaragara muri uyu mukino bizazamura ubucuruzi bwe kuko ubu agiye kumenyekana yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Uyu mukino uzagaragaramo abakobwa umunani baturuka mu bihugu bitanu birimo u Rwanda, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya na Ethiopie.

Aba bakobwa uko ari umunani bamaze iminsi muri Kenya ahafatiwe amashusho yawo. Ugomba gutangira kwerekanwa kuwa 19 Ukwakira 2021.

Uwase Vanessa asanzwe ari umucuruzi ukorera i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Uwase Vanessa utuye mu karere ka Rubavu ni umwe mu batoranyijwe kwitabira umukino 'Wife Material' wa Eric Omondi
Umunyamideli witwa Umuringa Carole Duran ni umwe mu batoranyijwe na Eric Omondi
Uretse kuba umunyamideri, Umuringa aranga inzu, imodoka n'ibibanza
Abakobwa umunani baturuka mu bihugu bitanu nibo bagiye kugaragara mu mukino wa Eric Omondi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .