Uburanga bw’abakobwa 28 bari gushakishwamo Miss Burundi 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Werurwe 2021 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Abakobwa batandukanye bo mu bice hafi ya byose mu Burundi bari gushakishwamo uhiga abandi, uzegukana ikamba mu irushanwa rya Miss Burundi ry’uyu mwaka.

Mu bakobwa 28 batangajwe bitabiriye iri rushanwa harimo Uwitwa Izere Delica witabiriye Miss Career Africa yabereye mu Rwanda umwaka ushize ikegukanwa na Natasha Dlamini wo muri Zimbabwe.

Izere yari afite umushinga witwa ‘Network of Young Women and Leaders’ ugamije guha imbaraga abagore n’abakobwa bakiri bato zo kwitabira umwuga wo gutegura, gutunganya no gufata amajwi n’amashusho, kuko bitanga icyizere kandi biteza imbere

Harimo kandi Uwimana Dative uhagarariye u Burundi muri Miss University Africa 2021 ndetse wanabaye umwe mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Career Africa.

Iri rushanwa rya Miss Burundi, ryongeye kubyutsa umutwe nyuma y’imyaka ibiri ryari rimaze ritaba, ndetse risubukurwa ryari rishyigikiwe n’umugore wa Perezida w’u Burundi, Angélique Ndayishimiye.

Iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2018, ryagiye rigaragaramo ibibazo byatumye ridakomeza kuba kugeza ubwo muri uyu mwaka hahujwe imbaraga zikomeye mu rwego rwo kuritegura neza. Miss Burundi iri gutegurwa na ‘SS Entreprise’ ifatanyije n’Umuryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika uharanira iterambere ‘OPDAD’.

Uyu Muryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika uharanira iterambere kwinjira muri Miss Burundi si impanuka, cyane ko Umugore wa Perezida w’u Burundi Angélique Ndayishimiye ari we muyobozi wawo.

Usibye uyu muryango, ‘SS Entreprise’ izafatanya na Minisiteri y’ubucuruzi, gutwara abantu n’ibintu inganda n’ubukerarugendo.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2021 nibwo hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo gushakisha umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Burundi, mu birori byitabiriwe n’umufasha wa Perezida wa Repubulika.

Kwiyandikisha muri iri rushanwa byatangiye tariki 2 Gashyantare birangira tariki 25 Gashyantare 2021.

Mu byasabwaga umukobwa ushaka guhatana muri Miss Burundi, harimo kuba yararangije amashuri yisumbuye, afite ibyangombwa by’iki gihugu, ashobora kwisobanura mu Kirundi n’Igifaransa, kandi afite hagati y’imyaka 18 na 25.

Agomba kandi kuba atari munsi ya metero 1,65 no kuba atarengeje ibiro 65. Ntagomba kuba yarashatse, yarabyaye cyangwa yarakatiwe n’urukiko.

Irushanwa rigiye kongera kuba nyuma yo kurisubika mu mwaka wa 2020 kuko ryari riteguye nabi. Abaritegura bari basabwe kwitonda bagashyira imbaraga mu ry’ubutaha.

Mu 2019 nabwo ibirori bya Miss Burundi byahagaritswe ku munota wa nyuma nabwo bitewe no kutumvikana hagati y’abateguraga irushanwa n’abahataniraga amakamba.

Deborah Nimubona ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Burundi yari imaze imyaka ibiri itaba
Miss Burundi y'uyu mwaka ishyigikiwe n'Umufasha wa Perezida w'u Burundi
Muhiteka ni umwe mu bakobwa 28 bari guhatanira ikamba rya Miss Burundi
Miss Burundi ni irushanwa ry'ubwiza ryakunze guhura n'ibibazo bitandukanye gusa ubwo ryongeraga gusubukurwa, abakobwa baryitabiriye ku bwinshi
Bernice ari mu bakobwa 28 bahatanira kwegukana iri kamba
Mu 2018 abakobwa bari bitabiriye Miss Burundi bose bikuye mu irushanwa

Amafoto: Miss Burundi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .