00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburanga bw’abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Abakobwa 20 batangiye guhatanira ikamba ryo gushaka uzaserukira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth ry’uyu mwaka wa 2021.

Kuva ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, nibwo abakobwa bagombaga guhatanira iri Kamba batangajwe.

Igikorwa cyo guhitamo umukobwa uzaserukira u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss Earth 2021, kirakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga,

Abakobwa bashaka kwitabira Miss Earth ni 21 barimo abasanzwe baritabiriye amarushanwa y’ubwiza asanzwe abera mu Rwanda arimo Miss Rwanda, Miss Supranational na Miss Global Beauty Rwanda.

Aba bakobwa barimo Assoumah Mugabekazi witabiriye Miss Rwanda 2019; Vanessa Kankindi uri mu bategura irushanwa rya Miss Career Africa, Liliane Uwingeneye, Gretta Iwacu wabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n’Igisonga cya kane.

Hari kandi Sandrine Umubyeyi, Liliane Tumukunde, Sabine Shimwa, Pascaline Umuhoza, Ingrid Bana, Anabella Gwiza;

Hari Anny Muvunyi usanzwe ari Umunyamakuru wa Family Tv, Nadia Umutoniwase wabaye Miss Popularity muri Miss Global Beauty Rwanda ndetse akaba ari n’umukinnyi wa filime, Flora Ineza, Sandrine Hardin na Josine Ngirinshuti.

Harimo Grace Mukandayisenga, Lynda Nkusi, Ange Igihozo, Esther Uwase na Denyse Umugwaneza.

Gutora btangiye kuri uyu wa 16 Ukwakira 2021, bizarangira tariki 19 Ukwakira 2021, ari nabwo hazamenyekana uwahize abandi akegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021.

Hazatangazwa kandi umukobwa wegukanye ikamba rya “Miss Air”, “Miss Water” na “Miss Fire”. Kugeza ubu, ntiharatangazwa ibihembo bizatangwa.

Ushaka guha amahirwe umukobwa wanyura hano: https://missearth.inyarwanda.com/

Anabela Gwiza ni umwe mu bari guhatana
Ange Igihozo arashaka iri kamba
Anny Muvunyi ukorera Family TV ari mu bari guhatana
Assoumah Mugabekazi witabiriye Miss Rwanda 2019 ari mu bakobwa bari guhatanira iri kamba
Denyse Umugwaneza arashaka nawe iri kamba
Esther Uwase, umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Earth 2021
Flora Ineza ari guhatana
Grace Mukandayisenga arashaka iri kamba
Gretta Iwacu wabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n’Igisonga cya kane
Ingrid Benitha Bana ari gushakisha amahirwe muri iri rushanwa
Josine Ngirinshuti ari guhatana
Liliane Tumukunde usanzwe ari umunyamakuru wa Country FM ari mu bashaka iri kamba
Liliane Uwingeneye ari mu bakobwa bari guhatana
Nadia Umutoniwase wabaye Miss Popularity muri Miss Global Beauty Rwanda ari mu bamaze kwiyandikisha
Pascaline Umuhoza arashaka iri kamba
Sabine Shimwa ari mu bashaka iri kamba
Sandrine Hardi arashaka iri kamba
Sandrine Umubyeyi arashaka iri kamba
Uwankusi Nkusi Linda witabiriye Miss Rwanda 2021 nawe arashaka iri kamba
Vanessa Kankindi ari mu bakobwa bari guhatana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .