Ikinyamakuru Zambia Reports cyashyize ku rukuta rwacyo rwa Facebook ifoto igaragaza abakobwa 20 bahataniraga ikamba, abagikurikira bacika ururondogoro babonye uburyo ari ibizungerezi.
Iyo foto iherekezwa n’amagambo agira ati “Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda mu 2021. Amahirwe masa ku bagize Akanama Nkemurampaka!”
Abanya-Zambia mu bitekerezo birenga 370 byakurikiye ifoto y’aba bakobwa, bagaragaje uburyo batunguwe n’uburanga bafite.
Uwitwa Omega Siamweela yagize ati “Muze murebe abakobwa ba Paul Kagame. Nshobora gutekereza ko ari abuzukuru b’abamarayika bavuye mu ijuru bagatura mu Rwanda.”
Festus Zimba we yagize ati “Noneho ubu ndumva impamvu abagore bo muri Zambia bajya mu Rwanda bari kumwe n’abagabo babo bakagaruka baratandukanye.”
Uwitwa Simon Chiwala we yanditse ati “Kugera mu Rwanda ni angahe? Nkeneye kubona ikarita yanjye y’itora.”
Ingabire yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!