Ubumuntu Festival yasorejwe ku kababaro k’abakobwa bashimuswe na Boko Haram (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Iserukiramuco "Ubumuntu Arts Festival" ryari rimaze iminsi itatu ribera i Kigali ryapfundikiwe herekanwa umukino ku kababaro k’abakobwa bashimuswe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram muri Nigeria.

Uyu mukino wateguwe n’itsinda ryitwa "Nigerian Theatre", wagarutse ku nkovu n’ubuzima bw’abakobwa barenga 200 bashimuswe na Boko Haram mu byumba by’amashuri bararagamo i Chibok ku wa 14 April 2014, ibyababayeho bigahagarika imitima y’abatuye Isi.

Umukino "The Chibok Girls: Our Story" wari ugizwe n’ibice bitandukanye bigaruka ku rugendo rw’abo bakobwa, uko batotejwe n’abo mu mutwe wa Boko Haram abandi bakagirwa abagore hakabaho n’ibice byavugaga uko ububabare bagize bwatumye imitima yabo ihinduka nk’iy’ibikoko uko batavutse.

Muri iki gikorwa cyo gusoza Ubumuntu Arts Festival uyu mwaka cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 17 Nyakanga 2017, mu ijambo rye, Umuyobozi uhagarariye AEGIS Trust mu karere, Freddy Mutanguha, yashimiye by’umwihariko abateguye iri serukiramuco n’abaryitabiriye akomoza ku mukino w’abakobwa b’i Chibok avuga ko hari byinshi wakwigirwaho.

Umunya-Nigeria Fola Folayan wayoboye itsinda ryateguye uwo mukino, yavuze ko inkuru yawo ishingiye ku bubabare aba bakobwa banyuzemo yongeraho ko ibitero by’iterabwoba bihangayikishije Isi byagakwiye guhagarara kuko byambura ubumuntu abantu.

Uyu mugore yafashwe n’ikiniga ararira ubwo yasobanuraga iby’uyu mukino avuga ko we ubwe hari umwe muri abo bakobwa azi wanyuze mu kababaro gakomeye ariko nyuma ku bw’amahirwe akaza kurekurwa.

Yagize ati "Ndabizi ko inkuru y’abakobwa b’i Chibok izwi cyane. Ni inkuru yabaye incamugongo ubwo Boko Haram yashimutaga abakobwa amagana, kuri njye ni ikiganiro kizamura amarangamutima kuko nzi umwe mu bakobwa bari barashimuswe nyuma ku bw’amahirwe akaba umwe mu barekuwe."

Usibye uyu mukino usobanura byimbitse akababaro k’abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, ijoro rya gatatu ry’iri serukiramuco ryerekaniwemo umukino witwa Crazy Wonderful World w’urubyiruko rwo mu itsinda Peace Proclaimers. Bagarutse ku bikorwa bibabaje bibera mu isi y’iki gihe babinyujije mu nkuru ivuga iby’ivangura, urwango n’abakiri bato bashyirwa mu gisirikare.

Abitwa Umunyinya Asbl bakinnye umukino wiswe ’Le Zenith de la Folie’ bisobanura (aho ubusazi bugarukira) uvuga ku Banyapolitiki bizeza abaturage ibitangaza batakora. Umunya-Iraq Mokhallad Rasem n’incuti ze na bo bahanyuranye umucyo mu mukino witwa ’Waiting’ wifashishijwemo ikoranabuhanga mu kwerekana uko abantu batandukanye batekereza ku gisobanuro cyo gutegereza.

Ubumuntu Festival yasojwe havugwa akababaro k'abakobwa bashimuswe na Boko Haram

Abitabiriye isozwa ry’Ubumuntu Arts Festival basusurukijwe bikomeye n’umusore ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Daniel Mpilo mu mukino witwa "Beyond Mandela" yagaragarijemo ubuhanga mu kwigana abanyamakuru kuri televiziyo, akagaruka ku bibazo by’aho akomoka ndetse akanacurangira abamukurikiye mu buryo bwishimiwe cyane.

Ijoro rya nyuma ryerekaniwemo imbyino zihuza intego no kwimika ubumuntu ku Isi zirimo iz’abanya-Suede, abo muri Uganda n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Radhika Bhavsar wo mu Buhinde mu mukino we Jag Ghoomeya Thaare Jaisa Na Koi (bivuga ’Natambagiye isi, Ntawe usa nawe) yerekanye imbyino gakondo z’iwabo zimenyerewe cyane muri filime akomerwa amashyi n’abitabiriye.

Iserukiramuco "Ubumuntu Arts Festival" ryasojwe i Kigali, rimaze imyaka itatu riba, rizongera kuba mu mwaka utaha wa 2018 guhera ku itariki 13 Nyakanga kugeza kuri 15, aho rizitabirwa n’abafite inganzo mu buhanzi butandukanye bo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Bavuze ko iterabwoba rikwiye kurandurwa ku Isi
Herekanywe umukino witwa 'Crazy Wonderful World' uvuga ku bibazo biri mu Isi
Umwe mu bakobwa bakinnye bavuga inkuru y'akababaro ka bagenzi babo b'i Chibok
Umukino 'The Chibok Girls Our Story' wavuze akababaro k'abakobwa bashimuswe na Boko Haram
Iri serukiramuco rizongera kuba mu mwaka utaha wa 2018
Isozwa rya Ubumuntu Arts Festival ryitabiriwe cyane
'Road from Chibok ni kimwe mu bice bigize umukino w'abakobwa bashimuswe na Boko Haram'
Ubumuntu Arts Festival yerekaniwemo n'umukino uvuga ku gisobanuro cyo gutekereza
Umunyempano Mpilo wo muri Afurika y'Epfo yishimiwe
Umuyobozi uhagarariye AEGIS Trust mu Rwanda, Fred Mutanguha yashimiye abateguye iri serukiramuco
Umwe mu babyinnyi bagororotse bo muri Suede
Abagize itsinda 'Carrasco Dance' ryo muri Suede berekanye ubuhanga mu mbyino yitwa 'Bartolomeo'
Ababyinnyi bo muri Congo na Uganda bahurije hamwe ubuhanga bwabo mu gusoza Ubumuntu Arts Festival
Umuhanzikazi Meg Otanwa ari kumwe na Jolie Claudine Murenzi nyuma ya Ubumuntu Arts Festival

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza