Ubukwe bw’ibyamamare Nyarwanda bwavugishije benshi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nyakanga 2019 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Akenshi iyo habaye ubukwe bw’ibyamamare usanga benshi baba bashaka kugira byinshi babuvugaho bitewe n’uko baba bifuza kumenya byinshi ku byamamare bakunda.

Guhera mu myaka nk’irindwi ishize hari ubukwe bw’ibyamamare byo mu Rwanda bwabaye bukavugisha abatari bake.

Muri ubu bukwe hari ubwagiye buvugwa mbere y’uko buba hari n’ubwakajije umurego nyuma y’uko bubaye bitewe n’utuntu dutandukanye twagiye tuvumburwa tukavugisha benshi.

Safi Madiba na Judith Niyonizera

Mu bukwe bw’ibyamamare bwabayeho mu myaka mike mu Rwanda ubu bwo bwihariye bwavuzweho cyane. Inkuru yabwo yamenyekanye ku wa 21 Nzeri 2017 habura icyumweru n’iminsi ibiri ngo bube, cyane ko bwabaye ku wa 1 Ukwakira 2017.

Ubu bukwe bwari bwihariye kuko bwajemo inkuru zirimo kuba Safi atarigeze yifuza gutumira abantu benshi ndetse kwinjira aho bwabereye byari ingorabahizi.

Safi Madiba na Judith bakundanye mu bwiru, ndetse ibyo kurushinga byasakaye hashize ukwezi kumwe uyu muhanzi atandukanye na Parfine bari bamaze igihe bakundana, mu gutandukana kwabo haza kuzamo no kwandagazanya.
Uretse ibyo, yanze no gutumira mugenzi we Nizzo byavugwaga ko ngo nawe yigeze gutereta Judith Niyonizera wari ugiye kurushinga bigatuma bajya mu mahari. Nyuma yabwo Nizzo mu gusubiza yavugaga ko atatumiwe ariyo mpamvu atabutashye, mu gihe Safi we yavugaga ko atari kumuha ubutumire kandi amufata nk’umuvandimwe.

Nizzo yaje no kuvuga ko abamushinja gushaka gutwara Judith bibeshya kuko atari umukobwa yatereta [atari Goût ye], ibintu byakuruye impaka bigatuma ubu bukwe buvugwa kuva ku munsi wa mbere bimenywa ko bugiye kuba kugeza mu yindi minsi irenga ibyumweru bibiri nyuma yabwo.

Na Knowless wakundanye na Safi yaje kuzamo avuga ko atatumiwe maze byongera umunyu mu nkuru zabwo zari zimaze iminsi zivugwa cyane mu Rwanda.

Ubu bukwe kandi bwanakurikiwe n’umuzungu waje ashinja Judith ubwambuzi.

Rick yavugaga ko Niyonizera ajya gufata rutemikirere ava muri Canada, yamubeshye ko agiye gusura inshuti n’abavandimwe yari akumbuye.

Ntibyahereye aho kuko uyu musaza yaje gushyira hanze n’amafoto ya Niyonizera yambaye umwenda wo kogana uzwi nka bikini nabyo bikavugisha benshi.

Ubukwe bwa Safi Madiba bwatunguranye mu buryo bukomeye

Ubukwe bwa Knowless na Clement bwatashye umugabo busiba undi

Butera Knowless na Ishimwe Clement basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore kuwa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Bamaze gusezerana hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gutanga inkwano.

Ubukwe bwa Butera Knowless bwasize inkuru nyinshi i Kigali kuko yabaye uwa mbere mu baririmbyi b’ibyamamare mu Rwanda wakoze ubukwe agashyiraho itsinda ricunga umutekano ryakumiraga abaje mu birori badafite ubutumire rikanahangana bikomeye n’umuntu wese wageragezaga gufata ifoto y’ibirori cyangwa undi wese washakaga kuhagera atanditse ku ilisiti y’abatumirwa.

Nta munyamakuru wari wemerewe kuhinjira ndetse nta muntu ufite icyuma gifotora wahakandagizaga ikirenge, uwashakaga kubikora ku ngufu yakumirwaga ndetse abashinzwe umutekano [bouncers] bakamusaba gusiba ibyo yafotoye.

Mu birori byo gusaba umugeni no gutanga inkwano byabereye i Rebero mu Karere ka Kicukiro, ho byari agahebuzo! Abasore b’ibigango batoranyijwe bari bagose urugo rwabereyemo iyi mihango, bari bahawe amabwiriza akomeye yo kurinda ikintu cyose cyasagarira uko ba nyir’ubukwe babyifuje.

Kwinjira mu bukwe werekanaga urupapuro rw’ubutumire, uwahageze yarwibagiwe cyangwa yabutashye ku bwo gukunda Knowless na Clement gusa, yasubizwaga inyuma bwangu ari nacyo cyatumaga benshi bijujuta bakanavugira mu matamatama ko ‘ababuteguye bakoze ibitamenyerewe mu Rwanda’.

Urupapuro rw’ubutumire rw’ubutumire ntirwari ruhagije, bacungaga niba koko izina ryarashyizwe ku ilisiti y’abemerewe kwinjira.

Abaturanyi b’urugo rwabereyemo ubukwe bari baje gushungera uko ibirori bigenda, abatiyizeye ku burebure bakurira ibiti kugira ngo babashe kurunguruka uko byifashe mu gisharagati cya kizungu cyari cyateguriwe abageni ariko n’ab’uriye ibiti baje gusabwa kururuka.

Ubu bukwe bwavugishije benshi bitewe n’uburyo Safi wakundanye na Knowless atigeze abukandagizamo ikirenge.

Mu bukwe bwa Knowless na Clement ntibyari byoroshye hari hateguwe n'abashinzwe kuyobora imodoka
Abari baturanye na Knowless ku i Rebero bamwe bagerageje kurira ibiti nyuma baza gusabwa kururuka
Ubukwe bwa Knowless na Clement buri mu bw'ibyamamare budateze kwibagirana

Tom Close na Tricia

Urugo rwa Tom Close na Tricia rumaze imyaka itanu n’imisago rushinzwe, ni rumwe mu z’ibyamamare rubayeho mu munyenga w’akanyamuneza ndetse rukaba rwubatse ku rutare ku buryo rudahungabanywa n’imiyaga.

Aba bombi basezeraniye imbere y’Imana mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo.

Wari umunsi udasanzwe, akanyamuneza ari kose kuri Tom Close no ku muryango we.

Ubu bukwe bwaravuzwe cyane, abanditsi barasakirwa kuko nta munsi w’ubusa mu 2013 warengaga umwe muri aba adacaracaye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru.

Ku munsi w’ubukwe, bombi bakoze umutambagiro muri Kigali, aho banyuraga hose mu mihanda abantu bakabereka ko babishimiye babapepera, byongera gushimangira igikundiro cy’uyu muhanzi.

Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, abageni bagiye kwifotoza mu busitani buhereye ku Kimironko barangije bajya kwiyakira mu ihema rinini cyane i Rusororo ahari hateraniye abantu babarirwa hejuru y’ibihumbi bibiri.

Icyo gihe hari ubwisanzure bukomeye mu itangazamakuru ndetse banatumiye inshuti zabo nta n’umwe basize inyuma.

Ku munsi w'ubukwe bwa Tom Close byari ibyishimo
Tom Close yaririmbiye umugore we indirimbo yamuhimbiye yise 'Byararangiye'

Gahima na Aline Gahongayire

Mu bukwe bw’ibyamamare bwabayeho ubu nabwo buri mu bwavuzwe cyane mu buryo bukomeye, kuva bumaze kuba na nyuma bugenda bukurikirwa n’inkuru zisukiranya ubwo aba bombi bari bamaze gutandukana batamaranye kabiri.

Gahongayire na Gahima Gabriel barushinze ku itariki ya 20 Ukuboza 2013, bakoze ubukwe bw’igitangaza, bemeranya kuzabana iteka ariko biza kurangira bananiranywe.

Nyuma y’amezi atatu hatangiye gukwira inkuru zavugaga ko batandukanye ariko bo baza kubyamaganira kure.

Mu 2014 baje kwibaruka imfura yabo bise Ineza ku bw’amahirwe make ahita yitaba Imana.

Nyuma y’amezi make hongeye gukwira inkuru zivuga ko batandukanye, icyo gihe umugabo yavugaga ko iby’urukundo rwabo abona bitagishobotse.

Muri Mutarama 2015 Gahima yashimangiye ko yamaze gutandukana na Gahongayire ubwo yari muri Tanzania. Icyo gihe Gahongayire yaryumyeho avuga ko ‘yabivuze bimucitse’.

Muri Nzeri 2016 Aline Gahongayire yagiriye urugendo muri Amerika aza kuvugira kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika ko arambiwe kubaho aremerewe, avuga ibyabo byanze burundu avuga ko batari abanzi ariko gusa batabashije kumvikana.

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017, Gahongayire na Gahima bahawe gatanya isesuye n’Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.

Gahongayire na Gahima Gabriel barushinze ku itariki ya 20 Ukuboza 2013

Miss Agasaro Nadia na Riderman

Ku wa 16 Kanama 2015 nibwo Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman mu muziki yasezeranye imbere y’Imana na Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya, Agasaro Farid Nadia bemeranye kuzabana kugeza batandukanyijwe n’urupfu.

Ubu bukwe bwabaye nyuma y’induru n’intugunda zakuruwe n’uko uyu muhanzi yari amaze iminsi mike atandukanye na Asinah Mukasine bakundanye imyaka umunani, rugasiga Asinah ageretse iryinyo ku rindi.

Ikindi cyatumye ubu bukwe buvugwa cyane mu itangazamakuru ni uburyo bwateguwe igitaraganya ndetse Agasaro atwite inda y’imvutsi.

Ubu bukwe bwo nta muntu wigeze akumirwa kuko uwabashije kwitabira wese no kugera aho bwabereye yabashaga kwisanzura.

Ku munsi wabo, Riderman na Nadia bari banezerewe nubwo bari bari mu ntambara nyinshi

Umutare Gaby na Joyce Nzere baravuzwe biratinda

Muri Werurwe 2017 nibwo hatangiye gucicikana inkuru zivuga ko Umutare Gaby [ubusanzwe witwa Nikuze Gabriel] agiye kurongora umukobwa witwa Joyce agahita ajya gutura muri Australie.

Nyuma inkuru yabaye impamo amakuru y’ubu bukwe ajya hanze ndetse ku wa 16 Nyakanga 2017 habaho imihango yo gusaba no gukwa kuri uwo munsi bahamiriza isezerano ryabo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, ubukwe bwabo bubera ahitwa muri Black & White Kiberinka Hotel ari na ho habereye umuhango wo kwiyakira n’imiryango.

Inkuru zivuga ku kinyuranyo cy’imyaka hagati y’aba bageni ntizigeze zicogora cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru by’imyidagaduro.

Ikinyuranyo cy’imyaka myinshi bivugwa ko Umutare Gaby arushwa n’umugore we, cyatangiye kwibazwaho biturutse ku nyandiko zo ku mbuga nkoranyambaga za Nzere zahamyaga ko yavutse ku itariki 12 Ukuboza mu 1981 mu gihe umugabo we yari afite imyaka 27 yavutse ku wa 5 Gicurasi 1990.

Nyuma ariko uyu mugore wa Umutare Gaby yaje guhindura igihe yavukiye mu rwego rwo kutagaragaza imyaka ye nyakuri, ku rubuga rwa Facebook akoresha ashyiraho itariki y’amavuko yo mu 1915, bituma hakomeza kwibazwa byinshi.

Nyuma y’ibyumweru bibiri Umutare Gaby akoze ubukwe, Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi mu Rwanda byavugwaga ko yasezeraniyemo ryahakanye ko ritigeze rimusezeranya ritangaza ko n’uwabikoze ritamutumye.

Gaby n'umukunzi we basezeraniye mu Itorero ry'Abadivantisiti
Ubukwe bw'aba bombi bwabereye hanze y'itorero
Uyu mugore banamaze kubyarana umwana wabo w'imfura ngo arusha Umutare Gaby imyaka icyenda

Humble Jizzo na Blauman

Ku wa 24 Ugushyingo 2018 mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ahitaruye Umujyi wa Rubavu, niho habereye ibirori bibereye ijisho byo gusaba, gukwa no gusezerana imbere y’Imana hagati ya Manzi James [Humble Jizzo] n’umugore we Amy Blauman, bari bamaranye imyaka igera kuri itanu bakundana.

Humble Jizzo na Blauman basezeranye kubana akaramata mu birori byahawe umugisha na Pasiteri Ndahiro Rogers Rukundo wo muri Kigali City Church.

Humble na Blauman bari bashagawe n’inshuti n’abavandimwe bari baje kubashyigikira muri uru rugendo rushya bagiye gutangira bitwa umwe.

Ibirori byaberaga ahantu bateguwe na Centerpiece Décor, yahateguye mu mabara y’umweru, umutuku na vert océan.

Kwinjira mu bukwe bwa Humble ntibyari byoroshye kuko hasabwa ukujyana ikarita we n’ikipe iri kumufasha bateguye. Ikindi kandi nta muntu wari wemerewe gufata ifoto uko yaba imeze kose.

Mu kiganiro uyu muhanzi yahaye IGIHE yavuze ko impamvu adashaka gufotorwa n’ubonetse wese ari uko abanyamakuru n’abandi bantu bashobora gufata ifoto itamunyuze bakayikwirakwiza.

Ubukwe bwa Humble Jizzo n'umugore buri mu bw'ibyamamare bwagarutsweho
Nabwo bwatashye umugabo busiba undi

Ubukwe bwa Kanyombya

Kuwa Kane tariki 25 Ukwakira 2012, umukinnyi wa filime Kayitankore Ndjoli [Kanyombya] yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we Umulisa Jeanne mu muhango wabereye Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Ni ubukwe bwatangaje benshi! Bamwe babanza kugira ngo ni filime nshya uyu musaza ari kwitegura gushyira hanze ariko baza gutungurwa no gusanga ari ukuri.

Bwakurikiwe n’akarasisi kajegeje umujyi wa Kigali ubwo Kanyombya n’umugore bazengurukaga umujyi wose bashagawe amahoni ari yose yaba ay’imodoka n’abamotari.

Ubwo kanyombwa yakoraga ubukwe habaye ibintu bitangaje muri Kigali

Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi

Miss Mutesi Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi bamaze imyaka isaga itanu mu rukundo, aba bombi bahanye isezerano imbere y’amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z’inyanja mu Mujyi wa Portland wo muri Leta ya Maine, bemeranya kubana ubudahemukirana haba mu byiza no mu makuba.

Ibi birori byabaye nyuma y’uko ku wa 1 Werurwe 2018 hagiye hanze amakuru yemeza ko Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 yambitswe impeta y’urukundo na Egide Mbabazi bari bamaze igihe kirekire bakundana, amusaba kumubera umugore bakinjira mu buzima bazabanamo akaramata.

Ubukwe bwabo bombi bwavuzwe cyane mu itangazamakuru cyane ko hari benshi bakunda umubano wabo mu buryo bukomeye.

Bwongeye guteza urujijo ubwo mu Ukuboza 2018 ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiraga inkuru z’uko aba bombi bashobora kuba batandukanye, biturutse ku kuba Egide Mbabazi yarasibye amwe mu mafoto bahuriraho yari ari ku rukuta rwe rwa Instagram.

Amafoto uyu musore yari yasibye ni ayo aba bombi bari kumwe mu muhango wo guhana isezerano imbere y’amategeko.

Ikindi kandi nta muntu arimo yakurikiraga ku rukuta rwa Instagram kuko yakurikiraga Miss Mutesi Aurore Kayibanda wari wamaze gusiba Konti ye y’uru rubuga.

Ibi byaje gufatwa nk’ibihuha aba bombi bongera kwerekana ko urukundo rwabo rugifite urufatiro ruzima kandi ari ikitabashwa.

Ibyishimo byari byose bamaze gusezerana byemewe n'amategeko, muri Nyakanga umwaka ushize
Miss Mutesi na Mbabazi bahanye isezerano imbere y’amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018
Urukundo rwabo rwagezwe intorezo nyuma y'amakuru yasakaye avuga ko batandukanye bikavugisha benshi

Ubukwe bwa Tidjara Kabendera

Ku wa 7 Ukuboza 2018, Kabendera Tidjara yakoze ubukwe na Abdul Nasahmad wari umugabo we wa mbere, baza gutandukana bafitanye abana babiri.

Ubu bukwe nabwo buri mu bwavuzwe cyane nyuma y’uko bubaye abantu batangira kwibasira Tidjala Kabendera bamwutse inabi ku mbuga nkoranyambaga kubera kongera kwihuza n’umugabo we wa mbere.

Icyo gihe mu magambo Tidjala yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko abantu bamwe bamuvuze ari abatazi ubuzima bwe kandi ‘nta wabuza inyombya kuyomba’.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko ubu ‘ndatuje, ndanezerewe kandi ntawe nkomerekeje nta n‘uwo mbangamiye’.

Mu mvugo ye, yagaragazaga ko yababajwe n’ibitekerezo byatanzwe ku nkuru zamwanditsweho zivuga ku mubano we mushya n’umugabo baherutse kurushinga.

Yageze aho abaza abamwibasiye niba nta kwigaya bigeze bagira mu mitima yabo.

Tidjala Kabendera aherutse kurushinga bivugisha benshi

Tuyisenge Intore yarongoye mubyara we

Muri Gashyantare 2015 nibwo inkuru y’uko Tuyisenge akundana na mubyara we yasakaye mu itangazamakuru.

Bamwe bavugaga ko kuba uyu musore akundana n’uwo bahuje amaraso ari amahano akomeye, undi akavuga ko urukundo rujya ku wo umutima ushaka bityo adashobora kwanga uyu mukobwa ntacyo bapfuye.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo z’amatora, iz’Uturere n’izivuga ku iterambere ry’u Rwanda, yimye amatwi benshi asezerana na Uwihirwe Joyeuse, umukobwa bahuje amaraso ndetse nyirasenge akaba ariwe nyirabukwe.

Ku wa 21 Kamena 2015 habayeho imihango yo gusaba no gukwa Uwihirwe Joyeuse benshi bita Bella, nyuma gusezerana imbere y’Imana biba ku gicamunsi cy’uwo munsi ku rusengero rwa EBRR ku Kacyiru.

Ikindi cyongeye kuvugisha benshi ni uburyo aba bombi bakimara gukora ubukwe hashize amezi ane bahita bibaruka imfura, ibi nabyo byavuzwe henshi mu bitangazamakuru.

Umuhanzi Tuyisenge Intore yarongoye mubyara we bivugisha benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza