00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhanzi nk’inkota y’amugi abiri: Uko bwifashishijwe butiza umurindi Jenoside n’uruhare rwabwo mu kubaka ahazaza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Gicurasi 2021 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Mu muco abanyarwanda barahahiranaga, batizanya ibikoresho bitandukanye bashyingirana, umwe yahisha urwagwa agatumira mugenzi we bagasangira bagatebya kakahava!

Ibi ntabwo byashimishije abazungu baje mu bukoloni ni ko kubatatanya kuko babonaga ari abantu bunze ubumwe, bafite umurunga usobekeranye utapfa gucika mu buryo bworoshye.

Nibwo hashyizweho amoko aba ari nayo bagenderaho berekana ko hari ubwoko bumwe bwatsikamiwe kandi bukwiriye kujya burya buri menge.

Uru rwango rwagiye rukuzwa n’ingoma zakurikiye iza cyami ndetse ibintu mu 1994 biza kudogera kugera aho Abahutu bafashe umwanzuro wo gutsemba Abatutsi.

Ibi kugira ngo bibeho ariko hakoreshejwe icengezamatwara ririmo kwigisha abantu amacakubiri mu ngeri zitandukanye biza kugera n’aho hifashishijwe abahanzi muri ibi bikorwa.

Urugero ni nka Chorale Abanyuramatwi y’i Gitarama, yari izwi cyane kubera ubuhanga bwari mu ndirimbo zabo, abenshi muri bo bari barize mu Iseminari bazi guhimba no gucuranga. Uwari umuyobozi wabo ni Michel Habarurema.

Abanyuramatwi bakwije ingengabitekerezo y’urwango na Jenoside bakoresheje indirimbo nyinshi zanyuzwaga kuri Radio Rwanda no mu bitaramo. Ni bo baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu ya mbere “Rwanda Rwacu”.

Zimwe mu ndirimbo z’Abanyuramatwi zatwitse igihugu zirimo “Jya mbere Rwanda” aho Umututsi yitirirwaga kuba nk’Umukoroni, Umunyamahanga, Umwanzi w’u Rwanda, Gashakabuhake n’izindi.

Amwe mu magambo y’iyo ndirimbo hari aho bagize bati “U Rwanda rwari rute? Kazungu na Gatutsi bari bararumize.” Ni bo kandi bahimbye indirimbo “Turatsinze” ivuga ko u Rwanda rubonye bene rwo Gahutu akwiye kuganza.

Mu ndirimbo yabo “Ibigwi by’Abaparmehutu” bashimira Abahutu kuba baratsinze, bakaba baharanira inyungu za Gahutu. Ikintu kibi gikomeye muri iyi ndirimbo ni uko nta jambo Umunyarwanda ririmo. Icyari gishishikaje Abanyarumatwi ni imibereho myiza y’Abahutu n’ikandamizwa ry’Abatutsi.

Abanyuramatwi bigishije mu ndirimbo zabo ko igihugu n’ibyacyo ari icy’Abahutu. Ni wo murongo indirimbo zabo zagendeyeho. Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yaje isoza ishyirwa mu bikorwa ry’iyo ngengabitekerezo yakwijwe mu Rwanda kuva kera.

Abandi bahanzi basenye u Rwanda bifashishije inganzo ni nka Simoni Bikindi. Ni Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki ukomeye wari mu Ishyaka rya MRND. Bikindi yavutse tariki 28 Ukwakira 1954 muri Komini Rwerere ku Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Bikindi yari umuntu umwe mu bavugaga rikijyana kuri Leta ya Perezida Habyarimana bitewe n’uko yari umuntu wa hafi wa Perezida. Mu 1994 yakoraga muri Minisiteri y’urubyiruko n’amashyirahamwe (MIJEUMA) akaba yarayoboraga Itorero ryitwaga Irindiro.

Abinyujije mu buhanzi bwe, yagize uruhare runini mu gushishikariza Abahutu gutsemba Abatutsi. Indirimbo za Bikindi zakoreshejwe cyane n’amashyaka ya politiki MRND na CDR n’andi yari ahuriye mu cyitwaga HUTU POWER mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Indirimbo “Twasezereye ingoma ya Cyami” yahimbwe mu 1987, u Rwanda rwibuka imyaka 25 y’ubwigenge. Ni indirimbo yerekana ko icyiswe ingoma ya cyami nta cyiza na kimwe yamariye u Rwanda, nyamara u Rwanda rwaguwe n’abami, ni nabo baruremye batanga igihe cyabo bizirika umukanda mu gihe kingana n’imyaka 221 [1091-1312] bashyiraho inkingi za mwamba ruzubakirwaho rukaba igihugu gihamye ubwo bazaba batakiriho.

Abami Bikindi yamaganaga, nibo bubatse u Rwanda ruhamya igitinyiro hagati y’amahanga aruzengurutse, bararwagura ruba rugari. Byafashe igihe kitari gito kugira ngo uwo mugambi wo kurwagura ugerweho, ukurikije ibirari by’amateka urugamba rwo kubaka igihugu no kucyagura, abami b’u Rwanda bakuranweho mu gihe kingana n’imyaka 583 [1312-1895].

Indirimbo “Nanga Abahutu” yahimbwe mu 1992. Bikindi yakanguriraga Abahutu kwishyira hamwe bakarwanya Abatutsi kuko aribo mwanzi ubahuje. Bikindi avuga ko yanga Abahutu b’inda ndende banga abandi Bahutu, ko Abahutu bose bagomba guhuriza ku mugambi umwe wo kwanga Abatutsi.

Muri rusange iyi ndirimbo irahamagarira ubumwe bw’Abahutu mu kurwanya Umututsi iyo ava akagera. Bikindi anibasira Abahutu barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane abari bari mu mashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bw’ibyo bihe, nibo ashinja ko bahawe igiceri ngo bice abandi Bahutu.

Indirimbo nk’iyi yaterega Interahamwe akanyabugabo zikumva ko kwishyira hamwe no kwica bagakora jenoside ari umurimo mwiza ku Muhutu wese.

Ni indirimbo iherekejwe n’inanga, imara iminota 10 n’amasegonda 24. Wumvise iyi ndirimbo uyica hejuru wakumva Bikindi avuga ko yanga Abahutu.

Hari aho agira ati “Njyewe nanga ibihutu nanga ibihuture rungano […] Njyewe nanga Abahutu, ba bahutu batibuka, ngo bibuke rya jambo rivuga ngo muhere ruhande twice mpandahande hariya i Butare […] nanga Abahutu badashyira mu gisenge undi muhutu wabakoshereje ngo bamuhanire iyo ngiyo ariko ubumwe bukomeze.”

Indirimbo ya gatatu ni iyiswe “Impuruza” izwi ku izina rya “Bene Sebahinzi” nayo yahimbwe mu 1992 ikaba itanga ubutumwa bw’ubumwe bw’Abahutu mu mugambi wo kwanga Abatutsi.

Muri iyi ndirimbo, Bikindi aririmba Intara zose za kera zari zigize u Rwanda, akavuga ko hose yahageze agasanga bahujwe n’agahinda ko kuba hari umwanzi wabateye ushaka kubamara, ariko Abahutu bakaba batabyumva, bakaba bagomba gutabarwa no kurindwa ko bamarana.

Uwo mwanzi niwe Bikindi yita Interanyabagabo. Iyi ndirimbo igaragaza agahinda Bikindi yatewe n’uko ngo Abahutu basa nk’abataye ubwenge, ngo bariho baramarana kandi bagombye gushyira hamwe no kumvikana bakarwanya umwanzi umwe bahuriyeho ariwe Ikontanyi. Iyo bavugaga Inkotanyi byabaga bivuga Umututsi. Iyi ndirimbo Bikindi yayihimbye mu gihe Abatutsi bicwaga i Bugesera.

Yahimbye indi yise “Ingabo z’u Rwanda” ikoze nk’ikivugo aho yaharabikaga ingabo za FPR Inkotanyi, zari zaratangiye urugamba rwo kubohora igihugu.

Izi ndirimbo zanyuzwaga kuri Radio Rwanda no kuri RTLM. Ku itariki 02 Ukwakira 2008, Urukiko mpuzamahanga (TPIR) rwakatiye Bikindi igifungo cy’imyaka cumi n’itanu rumaze kumuhamya icyaha cyo gukangurira Abahutu gutsemba Abatutsi.

Tariki 15 Ukuboza 2018 nibwo Bikindi yapfiriye aho yabaga muri Benin, azize Kanseri y’ubugabo bw’epfo (Prostate).

Ubuhanzi mu mujyo wo kunga abanyarwanda no komora inguma za benshi

N’ubwo ubuhanzi bwifashishijwe mu bikorwa byashyize ubuzima bw’abanyarwanda bamwe mu kaga, ni nabwo bwifashishijwe mu kongera kunga ubumwe bw’amanyarwanda no kurebamo icyizere cy’ahazaza benshi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abahanzi biganjemo urubyiruko Jenoside yabaye rukiri ruto, bavuga ko bose ibyabaye byabasigiye isomo ku buryo bitapfa kongera kubaho ko abahanzi baba intwaro yo kubiba urwango mu bantu.

Nka Teta Diana yagize ati “Ni byo, indirimbo zagize uruhare rukomeye mu gukangurira abicanyi itsembabwoko n’itsembatsemba. Iyo ubyitegereje neza ariko usanga ubuhanzi bufata umwe mu myanya ya mbere mu bisana imitima no mu bikomeje guha abantu ibyishimo bikenewe bidufasha twese nk’abanyarwanda kubasha kubaho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.”

Arakomeza ati “Ibyo rero binyibutsa ko ntahangira amatwi yanjye gusa, ubutumwa ntanga mu ndirimbo nifuza ko buba itafari rito rishyigikira intambwe ndende abandi batangiye mu kubaka sosiyete mbarizwamo y’abanyarwanda. Icyo nifuriza buri muhanzi ni ukugira umutima utangana amaboko yombi, no kutibagirwa aho twavuye.”

Avuga ko we atangazwa n’abantu bahakana Jenoside, kandi ari ibintu byakorwaga ku manywa y’ihangu izuba riva isi yose ikabibonesha amaso yayo.

Ati “Biratangaza rero iyo wumva hari abagihakana ibyabaye ku manywa isi yose irebera, bisa nko kubisikana kandi twajyaga hamwe, ibyo biratudindiza cyane. Twemere amateka yacu ni ko biri, twivunika duhindura inkuru ahubwo dushyire ejo hazaza mu biganza byacu, dufatanyije tuzahagera kandi neza. Mfite ikizere ko tujijutse bihagije kandi bireba kure.”

Patrick Nyamitali we avuga ko icyo yigishijwe n’amateka mabi yaranze abahanzi bamwe babibye urwango mu bantu, bikagera aho bamwe bica abandi ari uko nawe uyu munsi u Rwanda ruri mu biganza bye.

Ati “Isomo nakuyemo nk’umuhanzi w’u Rwanda ni uko niba bataratinye gushyigikira uwo mugambi wo kwica ejo hazaza h’u Rwanda, uyu munsi u Rwanda rwifuzwa ruri mu biganza byanjye nanjye. Ibyiza byose bikwiye u Rwanda nkwiye kubigiramo uruhare. Kwibuka twiyubaka ni bimwe mu byo u Rwanda rukwiye. Kwibuka ni ukuzirikana aho twavuye habi Kwiyubaka ni ugusigasira ibyo twagezeho tukanabikuba inshuro ibihumbi.”

Yavuze ko n’ubwo habayeho gutana ku bahanzi bamwe hari abandi bagize uruhare rukomeye mu isanamitima rya benshi, bakongera gutuma hari abareka kwiheba bakumva batari bonyine.

Ati “Biragaragara ko abakiri bato nabo bahagurutse. Inganzo yabo iravuga ikagera ku mitima ya benshi. Iyo urebye hirya no hino kuri za televiziyo na radiyo ubona urubyiruko rwunze ubumwe ruririmba ngo “Ntibizongere ukundi” ntibyakongera rero duhari nabo bandi bahari.”

Reba indirimbo zimwe zagiye zikorwa zo kongera kugarurira abantu icyizere nyuma ya Jenoside

Bikindi Simoni yakoze ibihangano byinshi byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Patrick Nyamitali avuga ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ukundi kandi nta muhanzi wakongera kujya mu gihiriri cy'abenyegeza umuriro uhembera amacakubiri
Teta Diana ahamya ko ibyabaye ku bahanzi bamwe bo hambere ubu bigoranye ko byakongera kubaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .