Ubuhanga bw’iremashusho mu ndirimbo isobanurira abato amateka ya Jenoside (Video)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 11 Mata 2018 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Mu gutanga umusanzu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhanzi Irakoze Claver usanzwe ari n’umukozi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, yasohoye indirimbo y’umwihariko mu mashusho arimo inkuru ishushanyije nk’uburyo bwakwifashishwa n’ababyeyi mu gusobanurira amateka abakiri bato.

Iyi ndirimbo Irakoze yise “Umurage w’Amateka” ikubiyemo inkuru igaragaza uko abato basobanurirwa amateka n’ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko nyuma hari abarwitangiye bakarwubaka busa n’ikivi cy’abatakiriho.

Yatunganyijwe mu majwi na Pastor P, inkuru y’amashusho yayo iyoborwa na Dolph Banza, umuhanga mu gushushanya muri InkStain afatanyije n’abandi bantu batandukanye barimo abagize itsinda rye.

Irakoze Claver wahanze iyi ndirimbo yasobanuye ko igitekerezo cyavuye mu gushaka kwigisha abakiri bato nk’umuntu uzi uko kugira umubyeyi n’ububabare buva mu kumuvutswa.

Yagize ati “Kurokoka bitanga inshingano yo kubaho; kubaho nabyo bigatanga iyo kuvuga ayo mateka ari na yo mpamvu indirimbo ikozwe muri buriya buryo. Abato bashobora kubona bakabona amashusho ashushanyije bakaba bakubaza bati ‘aba ni bande?’ Ariko wenda umukuru akaba yakubaza ati ‘Ko mbona inzu zishya biriya bivuze iki?’”

Yongeyeho ati “Uburyo ikozemo ni ubushobora gutuma habaho ikiganiro hagati y’ababyeyi n’abana kandi ku myaka itandukanye ariko icy’ingenzi hifashishijwe uburyo butabahungabanya. Gukoresha uburyo bwo gushushanya byari ukugira ngo abana bayibonemo cyangwa se n’ababyeyi bafite ibibazo cyangwa se ingorane zo kubaganiriza ku mateka babone uburyo bwo kubaganiriza bifashishije indirimbo, bitewe n’ikigero cy’imyaka abana ushobora kubasobanurira ibintu bitandukanye.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo ntiyifuje kugaragaramo cyane. Yavuze ko byakozwe nk’uburyo bwo kugira ngo uyireba wese ayibonemo ayikuremo n’ubutumwa bifuje gutambutsa birushijeho bitundukanye n’uburyo bwo kumenywa cyane nk’umuhanzi kuko atari wo mwuga wa mbere akora.

Yakomeje avuga ko akunda cyane ibijyanye no kwandika ariko by’umwihariko mu kwiyubaka kwe mu buzima butoroshye bikaba byaratumye ahora atekereza uko azarera n’icyo azabwira abana ari na yo mpamvu yibanze mu kurera no gusobanurira abakiri bato amateka.

Ati “Ni uko njye ntabashije kubona ayo mahirwe, nari mfite imyaka mike, hari n’abari bakiri bato cyane kuri njye, ariko ntekereza ko nk’umuntu wari ugeze aho yari atangiye kubona akamaro k’ababyeyi mu kumwubaka, kumwigisha n’ibindi. Iyo ubivuze rero hari ubwo biguhungabanya cyangwa se bigatuma wowe utekereza ku bo ubyaye n’abo uzagira.”

Irakoze yavukiye i Burundi mu 1983 aho ababyeyi be bari barahungiye kuva mu 1973; bakaza kugaruka mu Rwanda mu 1989 gutura i Kabgayi bahakora umwuga w’ubwarimu. Jenoside yabaye Irakoze afite imyaka 11. Yarokokanye n’abavandimwe be bane ariko ababyeyi irabahitana kimwe n’abandi bo mu muryango wabo benshi. Arubatse afite umuryango w’abana babiri.

Akazi akora ku rwibutso ndetse n’amateka yanyuzemo byamufashije kugira ishyaka ryo kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba ari no kwandika igitabo yise “Survivor Parent: Raising Rwanda’s Next Generations” kizaba gikubiyemo ubuhamya bwe no ku byo abona byafasha kurera u Rwanda rw’ejo hazaza mu mahoro, urukundo n’izindi ndangagaciro zubaka umuntu nyamuntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza