00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru Cyuzuzo na Agasaro batanze ubuhamya ku itotezwa rishingiye ku miterere y’umubiri bakorewe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Ugushyingo 2021 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Agasaro Tracy ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) na Cyuzuzo Jeanne D’Arc wa KISS FM, bagaragaje ko itotezwa rishingiye ku miterere y’umubiri w’umuntu ryiganje muri sosiyete nyarwanda kandi rishobora gutera ibibazo bikomeye uwarigiriwe.

Ibi aba banyamakuru babigarutseho mu kiganiro ‘Ishya’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Agasaro yari umutumirwa mu kiganiro cyari kiyobowe na Michèle Iradukunda, Mucyo Christella bafatanyije na Cyuzuzo Jeanne d’Arc.

Muri iki kiganiro, hagaragajwe uburyo itotezwa rishingiye ku miterere y’umubiri w’umuntu ryahozeho, ariko mu Isi ya none iyobowe n’ikoranabuhanga ryafashe indi ntera.

Cyuzuzo yitanzeho ubuhamya bw’ukuntu yatotejwe azira kuba yarakuze ari umwana muto ufite umutwe munini n’agahanga kanini.

Ati “Njye nakuze ndi gato cyane, ku myaka 12 nari mfite ibiro 25. Nari mfite umutwe munini, akajosi gato, nkagira amaguru, benshi iyo babonaga amaguru nibwo bavugaga ngo uziko ari umukobwa.”

Uyu mukobwa yagaragaje ukuntu ku ishuri aho yigaga amashuri yisumbuye, yahuye n’itotezwa yakorerwaga na bagenzi be bakundaga kumuserereza bagendeye ku kuntu ateye, ibintu byamuviriyemo igikomere yize gukira akuze.

Ati “Wasangaga kenshi bakunda kunserereza ngo iyo ntagira amaguru nari kumera nk’udushwiriri, ngo impamvu nkunda kwitangira itama ni uko mfite umutwe munini, ngo mfite agahanga kanini ku buryo imvura iguye mba ntakeneye umutaka.”

Cyuzuzo yavuze ko aya magambo yatumye akura yanga agahanga ke, kugeza ubwo arangije amashuri yisumbuye agiye muri Kaminuza.

Mucyo Christella uri mu bakora iki kiganiro we yagaragaje ko uko ikoranabuhanga rikura, ari nako itotezwa rishingiye ku miterere y’umubiri rirushaho gukaza umurego.

Ikindi Mucyo yagaragaje nk’igiteye impungenge, ni uko iri totezwa ritangira guhera mu bwana, uwarikorewe agakurana ibikomere ku mutima.

Agasaro Tracy wari umutumirwa muri iki kiganiro, yavuze ko bitewe n’itotezwa ryinshi yahuye naryo yageze igihe akiyakira.

Uyu mukobwa avuga ko yakunze kubwirwa amagambo atari meza bitewe n’umubyibuho we.

Agasaro wakuze afite umubyibuho, yatangiye guhura n’itotezwa rishingiye ku miterere y’umubiri we ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye.

Mu rwego rwo gushaka kwikuraho uyu mubyibuho, Agasaro yavuze ko yafashe icyemezo cyo kunywa umuti watuma ananuka.

Bitewe n’iyo miti, uyu mukobwa yarwaye igifu gikomeye ajyanwa kwa muganga ameze nabi. Icyo gihe yafashe icyemezo cyo kwirengagiza itotezwa yakorerwaga atangira kwiyakira gutyo.

Uyu mukobwa avuga ko yatangiye kumva ko ntacyo yahindura ku byo abantu bashaka kumuvugaho, ahubwo we asanga akeneye guhindura imyumvire akakira ibimuvugwaho byose.

Icyakora uretse no mu mashuri yisumbuye, Agasaro avuga ko yagiye ahura n’iri totezwa yaba mu buzima busanzwe ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko ku mbuga nkoranyambaga ari hamwe mu hantu akunze guhurira n’iri totezwa, noneho bikaba byararushijeho gukaza umurego mu minsi ishize ubwo yagaragazaga umukunzi we nawe ubyibushye.

Icyakora bitewe n’uko yahisemo kwakira amagambo mabi amuvugwaho, Agasaro yavuze ko hari n’ibyo abona akisekera aho kugira ngo bimubabaze nk’uko cyera byagendaga.

Yaba aba batanze ubuhamya bwabo cyangwa abanyamakuru bari bayoboye iki kiganiro basabye buri wese kurekera aho gutoteza umuntu bitewe n’uko yaremwe kuko ntacyo yabikoraho ngo bihinduke.

Ikindi bagaragaje ni iri toteza uretse kuba ryatera indwara zo mu mutwe zishingiye ku gahinda gakabije, rishobora no gutera umuntu kujya gushakira umuti w’uko avugwa ko ateye nabi mu bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe.

Iki kiganiro cyayobowe na Mucyo Christella, Michèle Iradukunda na Cyuzuzo Jeanne d’Arc
Cyuzuzo yahishuye uko yatotejwe azizwa kugira umutwe munini
Agasaro yahishuye uko yatotejwe azizwa kubyibuha bikagera ku rwego atangira kunywa imiti azi ko ari kwivura naho ari kwiyica

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .